00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MC Murenzi yibarutse imfura ye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Nzeri 2021 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Murenzi Kamatari wamenyekanye cyane nka MC Murenzi kuri Contact FM yibarutse imfura ye na Aline Rudakenga bamaze imyaka itatu barushinze.

Kuri uyu 9 Nzeli 2021 nibwo MC Murenzi abinyujije ku rukuta rwa Instagram ye, yamenyesheje abamukurikira ko ku wa 8 Nzeri 2021 yibarutse imfura ye akaba umwana w’umukobwa yise Lyza Keza Kamatari.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE nyuma yo gutangaza ko yibarutse imfura ye, Murenzi yagize ati “Imana ishimwe yo yaduhaye imfura yacu, ubu nakumva uburyohe bwo kuba umu papa.”

MC Murenzi yibarutse imfura ye nyuma y’imyaka itatu akoze ubukwe n’umufasha we, ibirori byabereye mu Mujyi wa Nyamata tariki ya 4 Kanama 2018.

Murenzi na Rudakenga bambikanye impeta ishimangira isezerano ryabo nyuma y’uko bari bamaranye imyaka itatu bakundana. ibi bituma ubu nta wabura kuvuga ko bujuje itandatu bakundana.

MC Murenzi amaze imyaka icumu avuye mu Rwanda, aho yabanje gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yarangirije kaminuza mu ishuri rya Hudson Valley Community College i New York.

Yaje kwimukira muri Canada mu gihe yiteguraga ubukwe kuko ariho umufasha we yari atuye, aha ni naho habereye umuhango wo gusaba no gukwa.

MC Murenzi yibarutse imfura ye nyuma y'imyaka itatu akoze ubukwe
MC Murenzi amaze imyaka itandatu mu rukundo n'umufasha we babanje gukundanaho itatu mbere y'uko bakora ubukwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .