MC Murenzi umaze imyaka irindwi muri Amerika agiye kuza mu Rwanda gukora ubukwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Mata 2018 saa 11:48
Yasuwe :
0 0

MC Murenzi wamenyekanye cyane kuri Contact FM, aritegura kugaruka mu Rwanda gusezerana n’umukunzi we bamaranye imyaka itatu bakundana.

Kamatari Murenzi asigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kurangiza kaminuza mu ishuri rya Hudson Valley Community College i New York. Ni na we muyobozi mukuru wa Radio Isoko ikunze kunyuzaho ibiganiro n’amakuru yo muri Diaspora.

Muri Kanama 2017 Murenzi n’inshuti ze bagiye muri Canada gusaba umugeni, yari agaragiwe na bamwe mu byamamare bazwi mu Rwanda nka Meddy, Miss Bahati Grace, umunyamideli Ndayishimiye Claude, Cassanova, OG The General ukorera umuziki mu Bubiligi n’abandi.

Murenzi yavuye muri Canada asabye umugeni ndetse atanga n’inkwano, icyo gihe yahise asezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Aline Rudakenga. Ubu, uyu munyamakuru aritegura kugaruka mu Rwanda guhamya isezerano rye na Aline imbere y’Imana n’abavandimwe be.

IGIHE ifite amakuru ahamya ko MC Murenzi na Aline bazasezeranira mu Mujyi wa Kigali muri Nyakanga 2018. Nibamara gusezerana, aba bombi ni bwo bwa mbere bazajya kwiyereka imiryango yabo iba mu Rwanda, nyuma bazaguma i Kigali iminsi mike basubire gutura muri Amerika.

MC Murenzi n’umukunzi we Aline Rudakenga bamaranye imyaka itatu. Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE, yavuze ko mu byo yakundiye uyu mukobwa ku isonga ‘afite imitekerereze n’indero nziza ndetse ngo barahuza muri byose’.

Yagize ati “Mu by’ibanze namukundiye ni imitekerereze ye n’indero nziza, bitandukanye n’abandi bose […] n’urukundo twerekana rurankomeza cyane, ni cyo cyatumye muhitamo.”

Murenzi na Aline baritegura kuza mu Rwanda kuhakorera ubukwe

Murenzi yamenyekanye cyane nk’umushyushyarugamba mu bitaramo byaberaga mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2007 kugeza muri 2011 ubwo yerekeje muri Amerika; kuva icyo gihe kugeza ubu ntaragaruka mu gihugu.

Muri Kaminuza yize mu ishami rya Digital Media and TV Production ari nabyo byamuhaye umurongo wo gushinga ‘Radio Isoko’.

MC Murenzi na Aline basezeranye imbere y'amategeko muri Kanama 2017 muri Canada
Meddy, Cassanova, Murenzi, umunyamideli Ndayishimiye Jean Claude, n'inshuti zabo; ubwo bari bagiye gusaba muri Canada

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza