00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugeni Houssina uri guhatana muri Miss Afrique-France, yasuye u Rwanda (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Kanama 2021 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Houssina Urugeni Sinderibuye wavuye mu Rwanda afite imyaka ibiri, ari mu bakobwa umunani bari guhatanira ikamba rya Miss Africa France 2021, irushanwa ngarukamwaka ritora umukobwa uhiga abandi uburanga mu Banyafurika batuye mu Bufaransa.

Uyu mukobwa mbere y’uko yinjira mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa, yasuye u Rwanda ku nshuro ye ya kabiri, mu rwego rwo kwitegereza ibyiza azaratira abo bahanganye.

Urugeni yaherukaga mu Rwanda mu 2017, bikaba ubwa mbere yasuraga igihugu cye cy’amavuko yavuyemo akiri uruhinja.

Mu Kiganiro na IGIHE, uyu mukobwa yavuze ko yifuje gusura u Rwanda nk’igihugu cye akunda kandi akomeje kunyurwa n’uburyo kiri kwihuta mu iterambere.

Akigera mu Rwanda yavuze ko yatunguwe cyane n’isuku yahasanze, umuvuduko mu iterambere n’abantu beza.

Ati “U Rwanda ruri gutera imbere bitangaje. Nkihinjira natunguwe n’isuku y’aho, umuvuduko mu kwiyubaka ndetse n’abantu beza ngenda mpura nabo.”

Urugeni avuga ko aramutse agize amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Afrique-France, byaba ari uburyo bwiza bwo kumenyekanisha igihugu cye mu Bufaransa aho atuye no ku mugabane w’u Burayi muri rusange.

Ati “Ndamutse negukanye ikamba, byaba ari amahirwe akomeye kuri njye kuko byatuma mbasha kumenyakanisha igihugu cyanjye mu Bufaransa aho ntuye no ku mugabane w’Uburayi muri rusange.”

Urugeni yavuze ko yitabiriye Miss Afrique-France ubwo yabonaga basaba abakobwa kwiyandikisha, na we ahita afata icyemezo nk’Umunyarwandakazi arijyamo.

Ati “Nakuranye inzozi zo kuzitabira amarushanwa y’ubwiza, umunsi umwe numvaga nifuza kuzitabira amarushanwa nk’aya, nza kugira amahirwe mbona Miss Afrique-France niyandikisha nshaka guhagararira igihugu cyanjye.”

Uyu mukobwa w’imyaka 20, yavukiye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze mu 2000.

Afite imyaka ibiri gusa y’amavuko, iwabo bagiye gutura mu Bufaransa. Yakuriye mu Mujyi wa Rennes ari naho atuye kugeza ubu.

Miss Afrique-france ari guhatanamo, ni irushanwa byari byitezwe ko riba mu ntangiriro z’uyu mwaka, ariko kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 ryakunze kwimurwa kugeza ubwo hatangajwe ko itariki ntakuka yo gutanga ikamba ari ku wa 9 Ukwakira 2021.

Muri iri rushanwa, Urugeni uhagarariye u Rwanda ahataniye ikamba n’abakobwa bakomoka muri Mali, Tchad, Côte d’Ivoire, Guinée-Bissau, Cameroun, Cap Vert na Nigeria.

Urugeni utuye mu Bufaransa, ni umunyeshuri muri Kaminuza aho akurikirana amasomo mu bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga.

Houssina Urugeni Sinderibuye yavuye mu Rwanda afite imyaka ibiri none ahagarutse ari inkumi
Miss Urugeni Houssina avuga ko yifuza kwegukana ikamba kugira ngo abone amahirwe yo kumenyekanisha igihugu cye
Uyu mukobwa uri mu Rwanda akomeje gutembera Umujyi wa Kigali
Uyu mukobwa uri mu Rwanda ahamya ko yatunguwe n'ubwiza n'iterambere yabonye mu mujyi wa Kigali
Yafatiye ifoto kuri Kigali Arena
Miss Urugeni Houssina yafatiye ifoto ku nyubako y'Akarere ka Gasabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .