Mbabazi Esther yasezeranye imbere y’amategeko n’umucuranzi wa Beauty For Ashes (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 11 Nzeri 2017 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Mbabazi Esther wabaye umugore wa mbere utwara indege mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko n’umuhanzi wo mu itsinda Beauty For Ashes rikora umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana.

Mbabazi Esther w’imyaka 27 ni umuvandimwe wa Nyampinga Kwizera Peace Ndaruhutse, yari amaze imyaka igera kuri ine akundana n’umucuranzi Olivier Habiyaremye[unazwi nka Olivier Rule] wo mu itsinda Beauty For Ashes.

Aba bombi bahanye isezerano ryo gushyingirwa mu buryo bwemewe n’amategeko mu mpera z’icyumweru gishize. Mbabazi yahise yandika kuri Instagram ko ubu yamaze kuba umugore wa Olivier mu buryo bwemewe n’amategeko.

Yagize ati “Mu buryo bweruye nashyingiwe nk’uko bigenwa n’amategeko y’u Rwanda, ubu ndi kubarira iminsi ku ntoki ubundi tugahana isezerano hagati yacu ndetse tukanagirana igihango n’Imana. Mu byiza no mu makuba, kugeza ku rupfu…”

Habiyaremye Olivier [Rule] yambitse Mbabazi Esther impeta y’urukundo[fiançailles] kuwa 12 Ugushyingo 2016, icyo gihe nibwo bahise batangaza ko bemeranyije ko bagomba kuzakomezanya urugendo bakabana nk’umugabo n’umugore mu gihe basigaje ku Isi.

Icyo gihe Olivier yahise agira ati “Queenesta7[Esther Mbabazi] ndagukunda kandi ndashaka kugukunda byisumbuyeho, kuva hano kugera ku kwezi […] Mu buryo bweruye mvuye ku isoko.” Umunsi ku wundi Esther Mbabazi na we ntahwema kwerekana ko itariki y’ubukwe yamutindiye.

Mbabazi Esther na Olivier basezeranye imbere y'amategeko

Mbabazi na Olivier bari mu myiteguro y’ubukwe, bazarushinga ku itariki ya 17 Nzeri 2017 ndetse bamaze kubiteguza inshuti n’abavandimwe, bivugwa ko ubukwe bwabo buzabera ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu.

Ni ibyishimo kuri aba bombi nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko
Mbabazi Esther na Olivier bari bamaze imyaka irenga itatu bakundana
Esther na Olivier iminsi barayibarira ku ntoki
Ibyishimo ni byose kuri Mbabazi na Rule Olivier bitegura kurushinga
Mbabazi Esther amaze igihe yambitswe impeta y'urukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza