00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maurix uherutse kwinjira mu muziki wa Opera yasohoye indirimbo nshya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Nzeri 2021 saa 07:27
Yasuwe :
0 0

Maurix nyuma yo kurangiza amasomo agasubukura iby’umuziki umwaka ushize, mu minsi ishize yavuze ko yahinduye umuvuno mu muziki yinjira mu njyana ya ‘Opera’.

Akinjira mu njyana ya Opera, Maurix yasohoye indirimbo yise ‘Isi irabakeneye’.

Kuri ubu uyu muhanzi yakurikijeho iyo yise ‘Ngabira’ igaruka ku butumwa bwo guha buri wese amahirwe hatagendewe ku ntege nke agaragaza ako kanya kuko buri wese uhawe amahirwe mu buzima aba ashobora kuyabyaza umusaruro.

Mu kiganiro na IGIHE ubwo yari amaze gusohora iyi ndirimbo, Maurix yavuze yayitekereje nyuma yo kureba uko ubuzima bwa buri munsi bw’abantu babayeho.

Ati “Kenshi usanga hari abantu bimwa amahirwe mu buzima bitewe n’imbaraga nke z’ubuzima barimo muri iyo minsi, nyamara uramutse ubahaye amahirwe bashobora gutera imbere bakigirira akamaro ndetse bakakagirira na sosiyete.”

Yakomeje atanga ingero ati “Tuvuge nk’umucuruzi, biragoye ko yaha umwana wakuriye ku muhanda akazi ko kumucururiza, aba yumva ko isaha n’isaha ashobora kumucucura cyangwa se atanafite indero n’ibindi. Uretse ko mu Rwanda biri guhinduka ariko hari aho bigiye ko umuntu ufite ubumuga ahabwa amahirwe angana n’umuzima.”

Nyuma yo kwitegereza ingero zinyuranye, nibwo Maurix yatangiye kwandika iyi ndirimbo ye nshya.

Maurix yamenyekanye cyane kuri studio ye yitwaga “Maurix music studio”, yafashije benshi mu bahanzi mu myaka yo hambere ubwo uyu musore yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare.

Nyuma yo kurangiza amashuri, Maurix yimuriye studio ye mu Mujyi wa Kigali ayikura i Huye. Mu 2017 nibwo yabonye amahirwe yo kujya mu Buholandi kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Nyuma yo kurangiza amasomo akanabonayo akazi, ntabwo byamworoheye ko ahita agaruka mu Rwanda ngo akomerezeho iby’umuziki.

Mu minsi ishize nibwo Maurix yabonye akazi kamusaba kugaruka mu Rwanda bituma ahita anatekereza uburyo yasubukura ibijyanye n’umuziki.

Maurix yinjiye mu muziki wa Opera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .