00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Master Fire umaze imyaka 16 yiga muri Kaminuza ntiyabashije gusozanya n’abandi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 Kanama 2021 saa 11:23
Yasuwe :
0 0

Hakizimana Innocent wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Master Fire umaze imyaka 16 yiga muri kaminuza, ntiyabashije gushyirwa ku rutonde rw’abanyeshuri basaga 600 barangije Kaminuza nyuma yo guhura n’ibibazo bitandukanye.

Master Fire yamenyekanye mu myaka ya 2008 na 2009 ubwo yaririmbaga injyana ya Hip Hop yiga muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo abanyeshuri basaga 600 basoje amasomo muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba, UTAB. Byari byitezwe ko uyu muhanzi Master Fire asozanya n’abandi ariko siko byagenze ngo kuko atabashije gushyirwa ku rutonde rw’abujuje ibisabwa.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko ibibazo by’amafaranga y’ishuri ari byo byatumye adasozanya n’abandi, gusa amasomo yemeza ko yayatsinze.

Yagize ati “Sinabashije gusozanya n’abandi, byaranze ariko bizageraho bikunde, ikibazo cyabiteye basanze mfite ibibazo mu mafaranga y’ishuri binsaba kujya kuri FARG kugira ngo banyishyurire biratinda ariko ubu ejo bundi barishyuye ubu ibibazo byakemutse.”

Abajijwe ku kuba abandi barasoje (barakoze graduation) we adahari, yavuze ko we icyo bamusabye ari ukuza akamurika igitabo yakoze akagisobanurira abarimu ( defence) nyuma ngo bazamuha impamyabumenyi ye akomereze mu bundi buzima.

Ati “ Ibirori burya si na byiza njye icyo nshaka ni ugusobanura bakampa impamyabumenyi yanjye nkikomereza, ibindi ni Imana ibizi kuko amasomo narayatsinze kandi neza.”

Master Fire yatangiye Kaminuza bwa mbere mu mwaka wa 2006 mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, mu mwaka wa 2007 yinjiye mu buhanzi aranakundwa cyane mu njyana ya Hip Hop.

Mu mwaka wa 2008 uyu muraperi yitwaye nabi bituma ahanishwa kumara imyaka ibiri atiga muri Kaminuza.

Yasubiye kwiga i Butare mu mwaka wa 2011 na bwo akomeza kuba umwe mu bahanzi basusurutsaga abanyeshuri muri Kaminuza, yaje kujyanwa Iwawa nabwo bivugwa ko ari ukubera ikibazo cy’imyitwarire avuyeyo yasanzwe yarirukanwe muri Kaminuza ajya gukomereza ahandi.

Yahise ajya kwiga muri UTAB ibarizwa mu Karere ka Gicumbi akaba yigagamo ibijyanye na ‘ Renewable Energy’ ari na byo yanditseho igitabo.

Master Fire w’imyaka imyaka 37 avuga ko yicuza bumwe mu buzima yagiye anyuramo bwatumye asubira inyuma cyane mu iterambere rye.

Yavuze ko kuri ubu yakiriye agakiza aho asigaye asengera mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, asaba abantu kutamurebera mu ndorerwamo y’ahahise.

Master Fire yavuze ko nubwo atitabiriye ibirori byo gusoza amasomo, yishimite kuba yararangije
Hari hashize imyaka 16 Master Fire yiga mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .