00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Massamba Intore agiye gukora igitaramo cyo gusoza ukwezi ko ’Gukunda Igihugu’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Ukwakira 2021 saa 06:43
Yasuwe :
0 0

Massamba Intore agiye gukora igitaramo cyo gusoza ukwezi ko "Gukunda Igihugu", kizabera muri Romantic Garden ku Gisozi ku wa 29 Ukwakira 2021.

Ni igitaramo Massamba Intore avuga ko kizagaragaramo udushya dutandukanye, turimo n’ikinamico ‘Ijana rya Bisangwa’.

Yagize ati “Urabona turacyari mu kwezi k’Ukwakira, tariki 1 buri wese arabizi ko ariwo munsi wo gukunda Igihugu, uku kwezi rero ntabwo kwari kurangira tudateguriye abakunzi b’umuziki igitaramo nk’iki.”

Yongeyeho ko "Nkuko dusanzwe dukora igitaramo cyo ku wa 1 Ukwakira 2021, aho tuba turirimba indirimbo zo gutangiza urugamba ni nako tuzajya dukora n’igisoza ukwezi ko Kwibohora tukaririmba indirimbo zo kwishimira intsinzi, ari nayo mpamvu twabyise igitaramo cyo kuvuga amacumu."

Muri iki gitaramo, uretse abazakina ikinamico ‘Ijana rya Bisangwa’, Massamba yiyambaje itsinda Gakondo asanzwe anabarizwamo n’Ibihame by’Imana nk’abataramyi bazacyitabira.

Kwinjira muri iki gitaramo kizatangira saa Moya z’ijoro kugeza saa Yine z’ijoro, bizaba bisaba ibihumbi 20 Frw ku muntu umwe ndetse akazahabwa icyo kunywa cy’ikaze.

Buri wese uzitabira iki gitaramo yasabwe kuzaba yarikingije ndetse yanipimishije Covid-19.

Massamba Intore yabwiye IGIHE ko abakunzi b’umuziki gakondo bazitabira iki gitaramo bazaryoherwa bitewe n’imyiteguro abo bazakorana bamazemo igihe.

Ati “Tumaze iminsi twitegura, ndahamya ko buri wese uzitabira iki gitaramo azaryoherwa.”

Massamba agiye gukora iki gitaramo mu gihe ari mu myiteguro yo kumurika album ye ya 11.

"Turuvuge amacumu" ni igitaramo Intore Massamba agiye gukora afatanyije na Gakondo Group n'Ibihame by'Imana
Ibitaramo bya Massamba Intore bikundwa n'abatari bake

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .