Masogange, umwe mu bakobwa bigaragaje muri Tanzania yashyinguwe (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Mata 2018 saa 06:25
Yasuwe :
0 0

Umunyamideli ukomeye muri Tanzania Agnes Gerald [Masogange], yashyinguwe iwabo ku ivuko nyuma y’iminsi itatu yitabye Imana.

Masogange yitabye Imana ku itariki ya 20 Mata 2018, yashyinguwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mata 2018 iwabo mu cyaro ahitwa Utengule mu Ntara ya Mbeya ahari abantu amagana biganjemo abo mu gace avukamo.

Global TV Online yatangaje ko mu gushyingura Masogange hari ubuyobozi bw’Intara ya Mbeya bwari buhagarariwe na Guverineri wayo Amos Makalla wavuze ko ‘Mbeya ibuze umuntu w’ingenzi cyane’.

Masogange wakundaga kwiyita Didi yashyinguwe nyuma y’uko ku munsi w’ejo ku Cyumweru yasezeweho bwa nyuma uyu munsi ku kibuga cya Leaders mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Yari umunyamideli uzwi cyane muri Afurika y’Uburasirazuba, yavutse ku itariki ya 8 Nzeri 1989. Yari umwe mu bakobwa b’ikimero bakoresha imbuga nkoranyambaga akabifatanya no kujya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi. Yanabiherewe ibihembo bikomeye nka Best Tanzanian Video Vixen mu 2009, 2011 na 2012.

Uyu mukobwa yari akurikiranweho gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, yari mu itsinda rimwe na Diamond, Wema Sepetu, T.I.D, Idris Sultan, Vanessa Mdee, Nay Wa Mitego, Ray C n’abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza