Masamba yavuze amateka akomeye y’indirimbo baririmbaga ku rugamba rwo kubohora u Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Nyakanga 2019 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Masamba Intore yavuze amateka akomeye y’indirimbo baririmbaga ku rugamba rwo kubohora igihugu, anahishura amwe mu mateka yazo mu bihe bitandukanye.

Uyu muhanzi ukunze kwitwa ‘Icyogere mu Nkuba’ yabivugiye mu gitaramo cyateguwe na Jules Sentore yise ‘Inganzo Yaratabaye’, yahuriyemo n’abandi bahanzi bo mu muryango wa Sentore Athanase.

Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali, ubwitabire bwacyo bwari buri hejuru cyane.

Uyu muhanzi wabaye umwe mu babohoye igihugu, yaserutse yambaye umwambaro wa gisirikare.

Ni mu gihe Abanyarwanda bizihiza ku nshuro ya 25 umunsi wo Kwihobora, hibukwa urugamba Inkotanyi zamaze imyaka ine zirwana ngo Abanyarwanda bari barahejejwe ishyanga basubire mu rwababaye, zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Masamba yaririmbye agezemo hagati aganiriza abari muri iki gitaramo, avuga ko hari igihe u Rwanda rwari rukeneye abantu barwana kugira ngo bamwe bari baraheze ishyanga n’abandi batotezwaga kubera amoko bongere kubaho mu mudendezo.

Ati “Hari igihe u Rwanda rwadukeneye cyane, hari u Rwanda rwabakeneye rwarababuze rubashaka cyane. Rimwe ndi ku Murindi numva ibintu bimwe bitameze neza cyane. Numva koko u Rwanda ruradushaka.”

Yakomeje aririmba indirimbo igira iti “U Rwanda ruratugaya ruti mbese mwagenje mute? Ko nta n’uwahindukiye njye ko ntaza ngo mbasange aho muri ni kure, munsange.”

Yavuze ku zindi ndirimbo bajyaga baririmba bakiri i Bujumbura akiri umusore muto, asogongeza abitabiriye igitaramo indirimbo ivuga ngo "duhakananye umurego agatuza kareze, duhakananye umurego agatuza kareze, turengere u Rwanda.”

Uyu muhanzi yavuze ko bitegura kuvana igihugu aharindimuka yumvaga ababyeyi bababaye cyane, akomoza kuri Sentore Athanase, anavuga ukuntu uyu musaza watabarutse yahimbye indirimbo kugira ngo nibura Umuryango w’Abibumbye wumve ibyaberaga mu Rwanda kuko wari waravuniye ibiti mu matwi.

Ati “Twitegura kugira ngo dutabare numvaga ababyeyi bacu bababaye cyane, bandirimbira nanjye nkumva. Sentore mu ntambara ya kera mu myaka yo 1963 sinibuka neza […] aha ngaha i Bugesera. Bakiri i Bujumbura bajyaga baririmba ngo ‘naraye nambutse uruzi rw’Akanyaru ngana i Rwanda […] Rwanda rutunze inka, rwera imfura ntawakwibagirwa mba nkuroga’.

“Ubwo twari tukiri impunzi ariko dutangiye na za nama zo gukora rero bazagire batya babwire LONI mwumva, nta gihe batayibwiye, nta gihe yumvise, barayibwiye ye. Barangije bibwira ko ahari bavuga mu rurimi itumva, Sentore ahimba indirimbo mu Gifaransa, arangije aravuga ati bahungu banjye ntimuyiririmbe mu Gufaransa cyiza namwe mubasuzugure.”

Yakomeje avuga ko ntako batagize LONI ariko bagahitamo gufata umuheto bakaza kubohora igihugu. Yavuze ko yibuka icyumba yabagamo muri CND anavuga ko ari kubona abo babanagamo barimo na Senateri Rutaremara.

Yahishuye ko ubwo FPR Inkotanyi yasinyaga amasezerano y’amahoro na leta yari iri ku butegetsi, yumvaga ibintu bigiye kujya mu buryo aririmba indirimbo yise ‘Dushengurukanye Isheja’.

Mu 1989 Masamba wari warabonye amahirwe yo kujya kwiga muri Kaminuza yo mu Busuwisi, yanze kujyayo ahubwo asanga abandi muri Uganda bifatanya mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Ni umwe mu bateraga imbaraga bagenzi be bari kumwe ku rugamba bifashishije indirimbo zirimo “Kibonge, “Sisi Wenyewe”, “Haturudi Nyuma”, “Moto Utawaka”, Dukumbuye Rwanda yacu, Nzovu, Urungano Ruratashye n’izindi yari ahuriyeho n’Itorero Indahemuka.

Massamba yaserutse yambaye gisirikare
Masamba yavuze ko imyenda ya gisirikare mu gihe cyo kwibohora imwibutsa igihe urugamba rwo kwibohora rwari rurimbanyije
Senateri Tito Rutaremara ni umwe mu bitabiriye igitaramo cya Sentore
Umuhanzi Mariya Yohana ubwo yari akurikiranye igitaramo
Umukirigitananga yumvisha uburyohe bw'umuziki gakondo abitabiriye igitaramo cya Jules Sentore
Igitaramo cya Sentore cyitabiriwe cyane

Amafoto: Serge Muhizi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza