Masamba yakozwe ku mutima n’impano yahawe n’umukirigitananga Munyakazi Deo

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 6 Nzeri 2016 saa 02:14
Yasuwe :
0 0

Munyakazi Deo umwe mu bakibyiruka bafite ubuhanga bukomeye mu gucuranga inanga, yatunguye Masamba Intore amuha impano yamukoze ku mutima ‘amwizeza ubufasha mu kuzamura inganzo’.

Mu gitaramo Masamba Intore n’itsinda rya Gakondo Group baherutse gukorera kuri Hotel de Mille Collines, Munyakazi Deo yahaye uyu muririmbyi certificate y’ishimwe amwitura ko ‘ari yamubereye icyitegererezo n’umuyoboro mu buhanzi’.

Munyakazi yahaye Masamba iyi mpano ubwo igitaramo cyari kigeze hagati, yayimuhaye bari mu karuhuko gusa undi ntiyemera ko birangirira aho abantu batareba maze amushimira mu ruhame.

Mu gushyikiriza Masamba iyi mpano, Munyakazi yavuze ko ubuhanzi bw’uyu muhungu wa Sentore bwamwigishije byinshi ndetse nibwo rufatiro rwe mu byo akora.

Yagize ati “ Nabyirutse nkunda inganzo ya Masamba cyane, yantozaga atabizi, yampaye inspiration yankundishije umuco atabizi. Nshingiye aho rero nasanze namushimira mu buryo bwihariye, nk umunyabugeni mpitamo kumwandikira urwandiko rwo kumushimira rubishimangira mubwira nti warakoze hari ibyo nakwigiyeho.”

Mu mvugo y’ibyishimo ku byo Munyakazi Deo yamukoreye, Massamba yagize ati “Ntunguwe n’impano ya Munyakazi kuko kuri njye ni Diplome yindi ngize.”

Masamba yashimangiye ko Munyakazi ari umwe mu bahanzi batanga icyizere ndetse ko azagera kure mu buhanzi ashingiye ku buhanga amubonamo kandi akibyiruka.

Munyakazi Deo ni umwe mu bakirigitananga b’abahanga mu cyiciro cy’abakibyiruka, abikora nk’umunyempano wabyize akiri muto. Yacuranze mu bitaramo bikomeye akishimirwa na benshi.

Yatangiye guhuza imikorere n’abahanzi bakomeye muri Afurika barimo Kasiva Mutua (Kenya),Manou Gallo(Cote d’Ivoire), Ali Boulo Santo Cissoko (Senegal), Joel Sebunjo(Uganda) , Muqi Li (London) n’abandi.

Masamba yakozwe ku mutima n’impano yahawe n’umukirigitananga Munyakazi Deo
Munyakazi Deo, umwe mu bahanzi bagaragaza ubuhanga bukomeye mu gucuranga inanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza