00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Masamba na Mariya Yohana bagiye guhurira mu gitaramo cyo Kwibohora

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Nyakanga 2021 saa 02:46
Yasuwe :
0 0

Masamba Intore na Mariya Yohana basanzwe ari inararibonye mu muziki w’u Rwanda, bafatanyije na RDF Military Band bagiye gukora igitaramo gikomeye cyo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora.

Ni igitaramo cyo kwiyibutsa ibihe by’ingenzi byaranze urugamba rwo kubohora igihugu rwabaye mu myaka 27 ishize.

Iki gitaramo kizaba kiri mu mujyo w’ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival ariko cyo kikaba gifite umwihariko w’uko kizaba cyahariwe umunsi wo Kwibohora uzaba ku wa 4 Nyakanga 2021 ari nabwo nacyo kizaba.

Cyateguwe na East African Promoters kikazanyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda guhera saa yine n’igice z’ijoro.

Mu minsi ishize nibwo Platini P yabimburiye abandi bahanzi mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival mu cyabaye tariki 26 Kamena 2021.

Bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19 kitaratanga agahenge, ubuyobozi bwa East African Promoters (EAP) isanzwe itegura Iwacu Muzika Festival bwafashe icyemezo cyo kongera kuyitegura hifashishijwe ikoranabuhanga, nyuma y’iyabaye mu 2020 nabwo arizo zifashishijwe.

Abahanzi bose bazatarama muri Iwacu Muzika Festival uyu mwaka bamaze kumvikana na EAP ndetse batangiye n’imyotozo bakorana n’abazabacurangira. Umwaka ushize Iwacu Muzika Festival yaririmbyemo abahanzi 15, mu bitaramo byatangiye mu ntangiriro za Nzeri 2020.

Mariya Yohana azaba ari muri iki gitaramo cyo Kwibohora
Masamba ni umwe mu batumiwe muri iki gitaramo cyo Kwibohora
Aba bahanzi nibo bazaririmba muri Iwacu Muzika yahariwe Kwibohora ku nshuro ya 27

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .