Marius Bison yakoze indirimbo ku nkuru mpamo y’umukobwa wakuze atazi Se

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 Gashyantare 2021 saa 04:27
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Kamana Jacques Marius [Marius Bison] yashyize hanze indirimbo yise ‘Komeza ucurange’, ivuga ku gahinda k’umwana w’umukobwa wamuganyiye amubwira ko yakuze atazi se umubyara n’ubu akaba akimushakisha.

Marius Bison wahoze ari umunyeshuri witegura kuba Padiri akaza kubivamo kubera umuziki, avuga ko iyi ndirimbo yayikoze kubera bibazo sosiyete ikunda guhura nabyo, aho hari abana benshi bavuka, bagakura batazi ababyeyi bababyaye.

Iyi ndirimbo yumvikanamo inkuru y’umukobwa waje amugana ababaye cyane, yamubaza ikimubabaje akamubwira ko yisanze ari wenyine kuko nyina wamubyaye yatabarutse afite ukwezi kumwe, akaba yaragiye (yarapfuye) atamenye se wamubyaye kuko yari kumubwirwa na nyina ariko ibyago bikamuvutsa ayo mahirwe.

Akomeza agaragaza ibibazo uwo mwana w’umukobwa ahura na byo kubera kutamenya se wamubyaye.

Marius Bison yabwiye IGIHE ko uwo mwana w’umukobwa uvugwa muri iyi ndirimbo akora uko ashoboye kose ngo byibura azamenye se,ikibazo gikomeye yibaza kikaba uburyo yazamumenya ndetse akanatekereza ko wenda yaba atakinariho.

Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba agira ati “Komeza ucurange wenda ubu naruhuka, dore uko undeba isi yambanye akadomo, ngeze aho mbura aho nashyira ikirenge, ntawe mfite ushobora kuba yanyumva.”

Uyu muhanzi yasabye abantu gukurikira iyi ndirimbo bakumva ubutumwa buyikubiyemo kuko ari indirimbo ifite umwiharik, ivuga ku muryango n’uburyo uwo muryango warinda abawukomokaho ibibazo batagizemo uruhare.

Ati “Iyi ndirimbo ni uruhererekane (series) kuko izakomeza kubageraho. Buri wese rero wumvise ubutumwa buri muri iyi ndirimbo yakwibaza niba uyu mukobwa azabona se wamubyaye n’uko azifata namubona."

Iyi ndirimbo ‘Komeza ucurange’ yagiye hanze mu bihe Umujyi wa Kigali wari uri muri gahunda ya guma mu rugo ari nayo mpamvu uyu muhanzi atabashije kuyikorera amashusho.

Marius Bison yaririmbye agahinda k'umukobwa wamenye ubwenge atazi ababyeyi be n'ubu akaba ataramenye abamubyaye
Marius Bison ni umwe mu bahanzi bari kwigaragaza neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana by'umwihariko muri Kiliziya Gatolika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .