00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Marina yasohoye indirimbo yumvikanamo asaba imbabazi nyuma y’amakosa amaze iminsi akora

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Kamena 2021 saa 08:40
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’ukwezi asezeye muri The Mane Music akaza kuyisubiramo, Marina yahise akora indirimbo asaba imbabazi mu buryo bweruye, yumvikanamo amagambo yo kwicuza amakosa yagiye akora mu bihe bitandukanye.

Iyi ndirimbo yise ’I’m sorry’ ni iya mbere Marina akoze nyuma yo kugaruka muri The Mane. Hari aho agira ati “Byasaga nk’aho ndi kurota bituma nkora ibidakwiye, I’m Sorry ku bw’amakosa yose nanjye ndi umuntu nta we udakosa ku Isi!”

Marina wumvikanisha kwicuza gukomeye, yabwiye abafana be ko nta kintu cyo gukora afite ngo asibanganye ahahise he.

Ati “Nta kintu nakora ngo nsibe ibyahise, mbishoboye nasubiza ibihe inyuma, nanjye nari nagoswe, I’m sorry and I can’t deny ko nahubutse!”

Mu kiganiro cyihariye aherutse guha IGIHE, Marina yavuze ko iyi ndirimbo ikomoza kuri we 60% naho 40% bikaba iby’abandi bashobora kuba barakosheje bakifuza gusaba imbabazi.

Uyu muhanzikazi wari wasinyanye imyaka itandatu na The Mane yari asigajemo hafi ibiri, bityo ngo agiye kuyiheraho arangize amasezerano ye nubwo ngo mu gihe byaba bigenze neza bazayongera.

Ati “Nta wamenya wenda tuzayongera, ariko kugeza ubu ndakomereza ku masezerano nari mfite muri The Mane.”

Marina yinjiye muri The Mane mu 2017 nyuma y’iminsi mike atangiye umuziki.

Reba indirimbo nshya ya Marina

Reba ikiganiro Marina aherutse kuvugamo icyari gihatse kuva muri The Mane kwe no kuyisubiramo

Marina yasabye imbabazi buri wese wababajwe n'amakosa amaze iminsi akora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .