00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Marina yahishuye ko afite umukunzi wo muri Diaspora, hakekwa Yvan Muziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Ukwakira 2021 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Marina wari umaze igihe avuga ko yifuza umusore bakundana, yashize amanga ahamya ko afite umusore utuye muri Diaspora wigaruriye amarangamutima ye mu bijyanye n’urukundo.

Ibi Marina yabyemereye IGIHE mu kiganiro cyabaye mu gihe hari hashize iminsi bivugwa ko yaba ari gukundana na Yvan Muziki umaze iminsi mu Rwanda.

Icyakora nubwo yemera ko umukunzi we atuye hanze y’u Rwanda yirinze kuvuga igihugu cyangwa umugabane atuyemo.

Marina yongeye gutsembera umunyamakuru wamubajije niba uwo musore yaba ari Yvan Muziki ahubwo ahamya ko uyu ari inshuti ye magara.

Ati “Njye mfite umusore muri iyi minsi wigaruriye urukundo rwanjye, Yvan Muziki we ni inshuti yanjye cyane.”

Icyakora nubwo ahakana ko Yvan Muziki atariwe bakundana, hari amakuru avuga ko uyu muhanzi amaze iminsi mu Rwanda aho yaje gusura uyu muhanzikazi bari bamaze igihe bateratana hifashishijwe ikoranabuhanga.

Hari n’amakuru avuga ko uyu mukobwa igihe kinini cy’ubuzima bwe muri iyi minsi akimara ari kumwe na Yvan Muziki mu rugo aho uyu musore akodesha by’igihe gito i Kagugu mu Mujyi wa Kigali.

Yvan Muziki ni umuhanzi w’umunyarwanda utuye ku mugabane w’u Burayi, bivugwa ko ariho yatangiye gukundanira na Marina ubwo uyu muhanzikazi yajyaga gutaramira mu Bubiligi mu ntangiriro za 2020.

Yvan Muziki na Marina bafatanye agatoki ku kandi ubwo bari bagiye mu muhango wo guherekeza bwa nyuma Jay Polly
Yvan Muziki usanzwe utuye ku mugabane w'u Burayi bivugwa ko yigaruriye umutima wa Marina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .