00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Marina na Calvin Mbanda bunamiye Jay Polly mu gitaramo cya Iwacu Muzika (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Nzeri 2021 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Marina na Calvin Mbanda basusurukije abakurikiye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival, bakomoza kuri Jay Polly babanye muri The Mane ya Bad Rama uheruka gutabaruka.

Ni mu gitaramo cyabaye kuri uya wa Gatandatu tariki 11 Nzeri , kigaca kuri Televiziyo y’u Rwanda nk’uko bisanzwe.

Mbere yo kujya ku rubyiniro babanje kuganira n’umunyamakuru ndetse akaba n’umushyushyarugamba Luckman Nzeyimana[Lucky]. Mbanda yavuze ko kujya mu muziki byamuhiriye cyane ko yagiye mu irushanwa rya The Mane na TECNO Mobile akabasha kwegukana umwanya wa mbere.

Ati “Nari ndangije ishuri. Ibaze guhembwa bwa mbere ugahabwa miliyoni y’amanyarwanda kandi uyakuye mu muziki, ni ibintu byampaye icyizere ko umuziki umuziki ushoboka.”

Uyu muhanzi yabajijwe icyo yavuga ku rupfu rw’umuraperi Jay Polly, avuga kubyakira byabanje kumugora. Yavuze ko yamusigiye isomo ryo kuba agomba gukora uko ashoboye mu mwanya wose abonye kuko igihe icyo aricyo cyose yataha.

Ati “Kwakira ko Jay Polly yapfuye nicyo kintu cyagoranye. Kumva ko byabaye byari bigoranye kubyakira. Ikindi kumva ko umuntu yatuvuyemo akiri muto. Biduha isomo ryo kuba umuntu yakora ibintu byinshi kuko atamenya igihe azatarukira. Yasize icyuho gikomeye mu muziki.”

Mbanda yaririmbye indirimbo ze zirimo ‘Simbazi’, ‘Aba People’ n’izindi nyinshi.

Marina wamukurikiye, yabanje kubazwa icyo yishimira amaze kugeraho mu gihe amaze mu muziki undi mu gusubiza avuga ko agenda yaguka.

Ati “Icya mbere nishimira ko umunsi ku wundi nkura mu bikorwa bijyanye n’umuziki. Ndamutse ngiye kuvuga ibyo nungutse byaba ari byinshi ntabwo nabirondora. Ikintu nungutse gikomeye ni urukundo rw’abantu.”

Uyu muhanzikazi abajijwe icyo yavuga kuri Jay Polly, yavuze ko ari umuntu bamenyanye kera ubwo yari akiga mu mashuri abanza ariko bigera aho aba nka musaza we.

Ati “Yari umuntu udasanzwe. Yari afite igikundiro, yari umugabo mwiza ari umuraperi, ari inshuti n’abantu bose cyane cyane abana. Indirimbo nziza yose yakoraga muri studio yabaga ashaka ko tuyiririmbana. Mu Rwanda dufite abaraperi benshi ariko uwa mbere nemeraga ni Jay Polly. Niwe muraperi nicara nkumva indirimbo ze.”

“ Ejo bundi yapfuye nafashe umwanya numva indirimbo nsanga nta ndirimbo ye yamuteranya na rubanda. Yari umuntu w’abantu.”

Yaririmbye indirimbo ze zirimo ‘Marina’, ‘Mbwira’, ‘Sorry’, ‘Kora’, ‘Ni wowe’, ‘Nari High’ yaririmbanye na Mbanda n’izindi.

Aba bahanzi babaye aba 1o baririmbye muri Iwacu Muzika Festival 2021. Baje bakurikira abandi barimo Platini P, Masamba Intore na Mariya Yohana bafatanyije na RDF Military Band, Mani Martin, Cyusa Ibrahim, Peace Jolis, Naason na Edouce Softman na Bruce Melodie, Israel Mbonyi ndetse na Bushali na Aime Bluestone, Yverry ndetse n’igitaramo cyo kunamira cyo kunamira Jay Polly cyaherukaga.

Calvin Mbanda amaze igihe gito atangiye umuziki
Calvin Mbanda yaririmbye ibihangano bye bitandukanye
Marina ku rubyiniro
Marina ni umwe mu bahanzi babarizwa muri The Mane
Marina nk'ibisanzwe yagaragaje ubuhanga mu kuririmba
Marina yasabye abantu gukomeza kwirinda COVID-19 kuko mu minsi iri imbere bizagenda neza bakongera gutaramana na we imbonankubone
Marina yashimye abategura ibi bitaramo bya Iwacu Muzika
Marina yavuze ko yashenguwe n'urupfu rwa Jay Polly babanye muri The Mane
Mbanda ni umwe mu bahanzi baririmbye muri iki gitaramo
Mbanda yavuze ko kwinjira mu muziki byamuhiriye
Marina afata ifoto y'urwibutso na Symphony Banda yamufashije ku rubyiniro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .