00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mani Martin azasogongeza abakunzi be album nshya muri ’Iwacu Muzika Festival’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Nyakanga 2021 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Mani Martin yijeje abazataramana na we muri ’Iwacu Muzika Festival’ ku wa Gatandatu tariki 10 Nyakanga 2021, ko azabavumbya ​kuri album ye nshya yise ‘Nomad’.

Mu kiganiro na IGIHE ubwo Mani Martin yavugaga kuri iki gitaramo, yararikiye abakunzi be kubavumbya kuri Album ye ya gatandatu ‘Nomad’ ataramurika.

Ati “Nizeye ko abakunzi bazanyurwa kuko buri mwaka umuhanzi araguka, hari byinshi mbahishiye kandi bazanyurwa! Ikintu numva kidasanzwe ni uko nzabavumbya kuri Album yanjye nshya.”

Mani Martin uri mu bahanzi b’abahanga mu Rwanda, aherutse gutangaza ko yamaze gutunganya ‘Nomad’, Album ye ya gatandatu.

Mu gusobanura impamvu y’iryo zina, yavuze ko ayifata nk’igitabo kivuga ku rugendo rw’umuntu uhora abunza akarago atagira aho abarizwa.

Ati “Navuga ko ‘Nomad’ ari nk’igitabo kivuga ku rugendo rw’ubuzima aho umuntu ahora yimuka ahantu hamwe ajya ahandi dushakisha aho ubuzima bumeze neza kurusha ahandi, aho twabona urukundo n’umunezero.”

Mani Martin azataramira abantu mu gitaramo cya ’Iwacu Muzika Festival’ kizatambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda ku wa Gatandatu tariki 10 Nyakanga 2021 guhera saa 20h45.

Igitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyatumiwemo Mani Martin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .