Muri aya mashusho y’indirimbo ‘Same Room’, Mani Martin yakoresheje umubyinnyi ukomeye muri Uganda akaba asanzwe ari n’umukinnyi wa film muri iki gihugu.
Muri iyi ndirimbo, Mani Martin avugamo uburyo abakundana hari igihe kigera umwe ntiyifuze kuva iruhande rwa mugenzi we.
Nasohora aya mashusho, Mani Martin ngo yizeye ko azanyura abakunda ibihangano bye by’umwihariko abantu bose bakundana ku rwego rukomeye kugeza ubwo bifuza gusangira byose, ‘nta cyo bahishanya mu cyumba kimwe’.

Ifatwa ry’amashusho ryabereye mu Kiyaga cya Kivu riyoborwa na Producer Meddy Saleh. Mani Martin yafashishije Umugandekazi Fati umwe mu babyinnyi bakomeye muri Uganda.
Uyu muhanzi kandi yifashishije Umunya-Uganda Kenneth Ojok usanzwe ukorera make-up abahanzi bakomeye muri Uganda.









Ibitekerezo 0