Mani Martin yeruye ko ashaka umugore wamubyarira umwana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Gicurasi 2018 saa 10:45
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Mani Martin yongeye gutungura abafana bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwerura ko ashaka umugore wamubyarira.

Mani Martin yaherukaga kuvugisha abantu muri Gashyantare 2018 ubwo yashyiraga kuri Instagram ifoto imugaragaza akikijwe n’inzoga anatumura umwotsi. Ibi byamukururiye ibitutsi aho bamwe bavugaga ko ‘ari umurokore wayobye’.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Gicurasi 2018, Mani Martin yongeye gutungura abagera ku bihumbi 28 bamukurikira kuri uru rubuga yandika asa n’utanga itangazo rishakisha umugore cyangwa umukobwa witeguye kumubyarira umwana mwiza.

Mani Martin yabanje gushyiraho ifoto y’umwana ujya gusa n’aba-metis ayiherekeza amagambo agira ati “Bagore, umuntu wese wumva ashobora kumpa umwana mwiza nk’uyu, nakore uko ashoboye anyandikire.”

Ibitekerezo byahise byisukiranya, bamwe bazaga bagasoma barangiza bagaseka bagatembagara abandi biganjemo ab’igitsinagore bakabwira Mani Martin ko ‘kubyara umwana mwiza bigirwamo uruhare n’ababyeyi bombi’, bityo ko ‘Mani Martin na we agomba kuba ari mwiza nk’umwana yifuza’.

Mu basubije Mani Martin harimo umukobwa wamubwiye ati “Mani Martin, ntihagire ukubeshya ngo yaguha nk’uwo pe, kuko n’uwamwibarutse ugiyeyo ntiyaguha nk’uwo…” Uwitwa Umwali, yabwiye Mani Martin ati “Byagenda gute umwana aje asa na se?” Ibi amaze kubisoma, Mani Martin yasetse.

Mani Martin uri gushakisha umugore wamubyarira, nta mukobwa uzwi bakundana ndetse ubuzima bwe bw’urukundo yakunze kubugira ibanga. Mu myaka yose amaze aririmba, yavuzweho ko akundana na Princess Priscillah ariko mu myaka yose byavuzwe yabiteye utwatsi.

Mani Martin yeruye ko ashaka umugore wamubyarira umwana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza