Mani Martin yavuze ku buzima bubi atazibagirwa yanyuzemo amaze kubura nyina

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Kamena 2019 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Maniraruta Martin wamamaye mu muziki nka Mani Martin yahishuye byinshi ku gahinda yatewe ko kubura nyina, n’uko yaraye mu ishyamba ntabyo kurya no kwambara.

Uyu muhanzi yatangaje iby’ishavu rye mu butumwa yacicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, avuga ko itariki ya 26 Kamena atayishimira kuko ariyo yabuzeho nyina.

Mu butumwa yaherekesheje ifoto y’urumuri yagize ati “Tariki 26 Kamena, itariki nanga urunuka, umunsi wampaye izina ntashakaga ryo kwitwa imfubyi. Izina nsangiye na benshi nzi, izina twiswe kubera ko abadasimburwa kuri twe bagiye (Papa cyangwa Mama). Tariki 26 Kamena yantwaye mama wanjye.”

“Ntiyigeze ituma ngira amahirwe yo kumusezera cyangwa ngo imureke ansobanurire ubutumwa yagombaga kunsobanurira. Yatumye nsigara nabuze icyo mvuga, ituma ntangira gushidikanya ku nzozi zanjye zo mu bwana, umuntu wenyine wanyumvaga neza yari yagiye.”

Yakomeje avuga ko acanye urumuri atari uko ababaye ahubwo ari uko ruvuze byinshi kuri we. Ruhagarariye urwo yabuze akagera mu minsi y’umwijima mu bwana bwe.

Avuga ko yaje kubona urukundo ndetse Imana ikamuha impano n’umuryango mugari.

Akomeza ati “ Warakoze muzika n’abantu bankunda, by’umwihariko abawunkundiye. Nanjye ndabakunda. Natekerezaga ko nakuze nkibagirwa ukwigunga ko mu bugimbi bwanjye ariko nabwo bwakuranye nanjye, ntabwo nabwihunza. Nzi uko bimera kurara mu ishyamba ntabyo kurya, kunywa cyangwa se kwambara ndetse icyo gihe ntabwo inkweto ziba zifatwa nk’ikintu nkenerwa. Udafite aho wita mu rugo, nta muntu wo kuvugana nawe ufite.”

Mu butumwa bwe burebure, Mani Martin, yavuze ko yigira byinshi ku mubyeyi we birimo gukunda.

Ati “Nshuti mama, nahisemo gukunda no kumva abandi mu buryo ubwo aribwo bwose mbishoboye mu mwanya numvaga ko wakabaye uri kumwe nanjye muri iyi myaka yose. Nifuza kuzavugana nawe amaso ku yandi ubu, nkakuririmbira indirimbo nziza yawe. Nifuza ko wabona umuntu ukomeye navuyemo waturutse mu bwigunge n’agahinda by’agahungu gato nari ndi ko. Ndagukunda by’ikirenga.”

Mani Martin avuga ko atazibagirwa ubuzima bubi yanyuzemo amaze kubura nyina

Mani Martin mu 2018 yabwiye IGIHE ko ikintu cyamubabaje mu buzima ari ukubura nyina, byabaye ubwo yigaga mu wa mbere w’amashuri yisumbuye.

Yavuze ko nyina yari intwari ye kandi hari byinshi amwibukiraho birimo kuba yari yaramuhanuriye ko azaba umuhanzi agatabaruka atamubonye aririmba.

Ati “Mama wanjye yari umubyeyi utarabaye mu mujyi, utarahuye n’ubumenyi bwinshi abantu baba bazi, ariko hari ikintu kimwe yari azi, ko mfite impano, akumva ko ndi umwana ufite ikintu kidasanzwe muri njye, agakunda no kubimbwira kenshi.”

“Ikintu cyambabaje kurusha ibindi byose ni uko yagiye mbere cyane atarambona ku rubyiniro ndirimba, atarambona kuri televiziyo […] mu by’ukuri ntiyigeze abona aho ya mpano yambonagamo imaze kugera. Buri gihe ni ikintu gishobora kumbabaza, ni nayo mpamvu ahantu hose ndi mba numva hari icyuho cya mama wanjye gihari.”

Uyu musore w’imyaka 29 yavukiye ahitwa Ntura mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Iyo aganira akenshi yitsa ku kuba kuva akiri muto, uwamubonaga wese yarirahiraga impano ye itangaje, ariko ntanahishe agahinda aterwa no kuba nyina yaramuhanuriye akiri muto ko azaba icyamamare, agatabaruka atabonye umuhungu we kuri televiziyo cyangwa ku rubyiniro.

Mani Martin aherutse kubwira IGIHE ko aterwa agahinda no kuba umubyeyi we yaritabye Imana atabonye impano y'umuhungu we ibyara umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza