Mani Martin yatokoye abasaritswe n’imyumvire yo kujondora bagenzi babo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Kanama 2019 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Maniraruta Martin wamamaye mu muziki nka Mani Martin yabajije ikibazo abantu bamwe bagifite imitekerereze yo kurebera umuntu ku ngingo z’umubiri we.

Ni mu kiganiro uyu muhanzi ukunda kuririmba ibihangano byitsa ku rukundo n’amahoro yanyujije ku rukuta rwe rwa Youtube, aho yabazaga abantu ati ‘Ngo afite ibizuru binini?’

Muri iki kiganiro atangira agira ati “Wabaga uri umwana mu ishuri, abantu bakakubwira bati ufite urutwe runini, ibinwa binini, ufite urudigi (ubwo wenda babaga bashaka kuvuga inda)… bikagutera kwiheza mu bandi.”

Akomeza avuga ko nta muntu ugena uko azagera kuri iyi si angana, bityo ko atari byiza kuko nta ruhare nawe uba waragize mu iremwa ryawe.

Agakomeza ati “Twige kubwira abantu ko ari beza, kuba yagira igitekerezo cyazana impinduka mu bandi ibyo bintu rwose ni byiza.”

Yakomeje avuga ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda birimo kuvangura abantu ugendeye ku mazuru arangije ati “kubwira umuntu ko afite izuru rirerire cyangwa rinini, ni rinini se kubera ko ridakwira mu isura ye; ni rirerire se kubera ko risumba uko areshya? rirasumba aho atuye […] ayo mazuru ye ni manini se ku buryo abura aho ayaraza akaza kuyacumbikisha iwawe?”

Uyu muhanzi mu kiganiro yahaye IGIHE yavuze ko yagize igitekerezo cyo kuvuga ibi bintu kuko mu biganiro bya hato na hato hagati y’abantu usanga hari ababa babivugaho.

Ati “Mu biganiro bya hato na hato by’abantu banyuranye mu buzima busanzwe usanga hari abibanda ku ngingo zigize umubiri w’undi muntu ugasanga birabatwara umwanya bakavuzemo ibindi bintu byiza byabateza imbere. Usanga hari uwanga cyangwa agaheza undi ngo kubera urugingo yita runini, ruto cyangwa rubi ku mubiri we.”

Akomeza avuga ko mu mitekerereze ye ubundi uko umuntu yaremwe nta kintu aba yabihinduraho ari nayo mpamvu gufata umwanya ku rugingo runaka rwe urwita rurerure, rugufi, rubi cyangwa runini ntacyo byakungura cyane ko nta kintu kiba kiri buhinduke.

Abajijwe niba ari ikiganiro yatangije cyo kuzajya ahanura abo abona batannye yasubije ko najya abona umwanya azajya abikora.

Ati “Imbuga nkoranyambaga ni urubuga dusangiriraho ibitekerezo, igihe cyose mbonye umwanya nzajya mbikora no ku zindi ngingo zitari iyo gusa, kuko iyo ikintu kivuzweho burya hari icyo bifasha, ni n’ubundi buryo bwo kuganira n’abazinkurikiraho bitanyuze mu ndirimbo gusa.”

“Kubiganiraho byo bibasha kugira icyo bihindura kuko hari ababikora batazi ko bidakwiriye gufatwaho umwanya babifataho, wenda yareba iyo video agacyebuka akabivaho cyangwa wenda n’aho atahinduka ariko akaba arabyumvise akagira umwanya wo gutekereza ku bindi bitari ibyo kuko umuntu agira indangagaciro zindi warebaho zikakungura mumibereho yawe.”

Avuga ko abafite imyumvire yo kurebera umuntu ku ngingo z’umubiri we bakwiriye kubivamo bakamenya ko izo ngingo iyo nyirazo apfuye nazo zibora.

Ati “Iyo tuvuze ngo kanaka waruryamye mu bitaro yapfuye, izo ngingo zose ziba zikimuriho, bivugwa ko yapfuye kuko umuntu nyamuntu umwe tureba aba yagiye, bidukundiye twajya twita ku cyo uwo muntu w’imbere ashobora gukoresha umubiri akiwurimo aho gufata umwanya kuri uwo mubiri kuko wo ni nk’ikinyabuziga gitwarwa n’umuntu kandi cyo kitabasha kwitwara atakirimo.”

Uyu musore w’imyaka 29 yavukiye ahitwa Ntura mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba. Yabanje kuririmba indirimbo zihimbaza Imana nyuma ajya no mu byo kuririmba izivuga ku buzima busanzwe.

Mani Martin aririmba ibihangano by'amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza