Mani Martin yasubije abamwibasiye bamuziza gushaka umugore wamubyarira ‘umwana mwiza’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Gicurasi 2018 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Mani Martin yakoze mu jisho abantu bose bari mu gihiriri cy’abamwibasiye bamuziza amagambo yanditse ko ashaka umugore wamubyarira umwana mwiza.

Mani Martin amaze iminsi avugwaho mu buryo budasanzwe bitewe n’amagambo yandika ku mbuga nkoranyambaga. Yavugishije benshi muri Gashyantare 2018 ubwo yashyiraga kuri Instagram ifoto imugaragaza akikijwe n’inzoga anatumura umwotsi; ejobundi nabwo yaratunguranye avuga ko ashaka umugore wiyizeye babyarana umwana usa n’umu-metis yerekanye.

Ibi byose, byatumye benshi bandika amagambo arimo ibitutsi no kumwibasira mu buryo butandukanye bavuga ko ‘adakwiye kwifuza kubyara umwana mwiza mu gihe na we atari mwiza’.

Mu bibasiye Mani Martin harimo umufana wamubwiye ko ‘nubwo yaryamana na Nyampinga w’Isi atabyara umwana mwiza nk’uwo yerekanye’; abandi bamusutseho ibitutsi mu buryo butandukanye.

Nyuma yo kubona ibyamuvuzweho mu itangazamakuru, Mani Martin yavuganye agahinda no kugaragaza ko bamwumvise nabi kuko ngo “byari ugutebya”.

Yagize ati “Agahu kabonye umunyutsi, ibitutsi n’amagambo yanduye, abuzuye ivangura n’inzangano na bo bakaba bashyizwe igorora. Maze shenge iyo bamwe kamere mbi yabasagutse, uburere n’ikinyabupfura biraganzwa.”

Yongeraho ati “Ariko se disi, uretse gutebya, uwaba injiji cyangwa akaba ikibi cyo gutabwa nk’uko roho mbi za bamwe zibayobora kwita abandi, hari uwashakira umwana ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ngo yifuze kubyara uwamaze kuvuka ku bandi babyeyi? Ni akumiro.”

Mani Martin yasoje avuga ko ibyo yanditse ari uburenganzira bwe ndetse ko n’abamwibasiye babyemerewe, yongeraho ati “Ntibindeba, ni uburenganzira bwawe bwo kuvuga ibyo ushaka. Isanzure ukomeze…”

Mani Martin yasubije abamwibasiye bamuziza gushaka umugore wamubyarira ‘umwana mwiza’
Mani Martin amaze iminsi avugisha abantu bitewe n'ibyo yandika ku mbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza