Uyu musore yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo ari impano yageneye Abakundana kandi yizeye ko izabafasha kwizihiza umunsi wa St Valentin uteganyijwe tariki 14 Gashyantare uyu mwaka.
Yagize ati “Sogea ni indirimbo numva natura abantu bose bakundana cyane cyane mu gihe twegereza umunsi wahariwe abakundana, sinavuga ko ari indirimbo iginewe uwo munsi gusa kuyisohora muri ibi bihe numva ariwo mwanya nyawo kuri yo.”
Yakomeje ati “Kuyikora mu rurimi rw’Igiswahili byo ntibifite impamvu yindi yihariye ni uko gusa kuyihimba biba byaje muri ubwo buryo. Kimwe na muzika urukundo ni urundi rurimi duhuriraho twese, ntibisaba ururimi uru n’uru, urwo wabivugamo rwose iyo ari urukundo amarangamutima y’urufite arabikurura.”
Iyi ndirimbo iri kuri Album ye yise ‘Afro’ iriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye. Mani Martin yaherukaga gusohora indirimbo yise ‘Rwagasabo’ yakoze mu buryo bwa Acapella.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!