00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mani Martin ari kwandika igitabo yakomoye ku bicantege yahuye nabyo birimo no kwitwa mubi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Gicurasi 2021 saa 01:56
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Mani Martin ageze kure igitabo cye yakomoye ku bicantege yahuye nabyo mu buzima bwe birimo no kubwirwa ko ari mu mubi ku buryo ntawe uzakunda ibihangano bye.

Uyu muhanzi aheruka kubitangaza mu kiganiro yagiranye na ISANGO Star TV muri Sunday Night aho yari abajijwe impamvu akunda kwandika ku mbuga ngkoranyambaga amagambo yo kwerekana ko umuntu ari nk’undi.

Undi mu gusubiza ati “Icya mbere ni uko mu buzima bwanjye bwite no muri muzika nabwiwe amagambo menshi atari meza. Bakambwira ko nta kintu nzimarira, ko ntashobora kuziga ariko ntangiye no gukora umuziki w’akazi barambwiraga bati ntabwo uzabishobora si ibyawe ukuntu ugaragara ntabwo byakorana na showbiz. Narabibwiwe cyane ariko nkura numva ko umuntu atari uyu tubona ahubwo ari indangagaciro ze.”

Yavuze ko ari kwandika igitabo ateganya ko kizajya hanze mu minsi iri imbere, kivuga ku buzima bwe n’ibyo yanyuzemo kuva akiri umwana kugeza uyu munsi.

Ati “Ndi kwandika igitabo cyitwa ‘Mboni y’undi’ cyo guha ingufu abantu bose cyane urubyiruko gukomeza ibyo bakunda kuko umuntu isura y’uwo tuba turi we mu mboni y’undi ntabwo ari yo iba ishushanya ahazaza hacu. Ubutumwa ubusanzwe ndabutanga ariko byaturutse ku butumwa nkunda kwandika bwo guha ingufu abantu .”

Uyu muhanzi yavuze ko hari umuntu wamuhaye igitekerezo usanzwe wandika ibitabo nawe arebye ukuntu arangiza kaminuza yanditse igitabo agahabwa amanota menshi ahitamo kucyandika gutyo.

Ati “ Icyo gitabo cyanditse cyane cyane ku buzima bwanjye bwite. Harimo ibintu byose byambayeho nivugamo mu buryo bwo kubwira abandi. Hari ibintu bidakwirwa mu ndirimbo bikaba ngombwa ko byandikwa. Ntabwo nsanzwe ndi umwanditsi w’ibitabo ariko ndangiza kaminuza nanditse igitabo bagiha amanota menshi mbona nananditse igisanzwe byaba byiza.”

Mani Martin uri mu bahanzi b’abahanga mu Rwanda, ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye ya gatandatu yise ‘Nomad’ .

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko gutunganya iyi album yabitangiye mu 2020, bitamworoheye kubera ibihe Isi irimo bya Coronavirus. Avuga ko ariko kubera Imana iyi album ubu ari mu mirimo ya nyuma ijyanye nayo ndetse muri uku kwezi igomba kujya hanze nta kabuza.

Mu gusobanura impamvu album ye yayise ‘Nomad’, yavuze ko ayifata nk’igitabo kivuga ku rugendo rw’umuntu uhora abunza akarago atagira aho abarizwa.

Ati “Navuga ko ‘Nomad’ ari nk’igitabo kivuga ku rugendo rw’ubuzima aho umuntu ahora yimuka ahantu hamwe ajya ahandi dushakisha aho ubuzima bumeze neza kurusha ahandi, aho twabona urukundo n’umunezero.”

Ngo umwihariko w’iyi album nshya ya Mani Martin ni ibihangano biriho.

‘Nomad’ igizwe n’indirimbo esheshatu zirimo eshatu muri zo ziriririmbye mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ebyiri zirimo amagambo amwe n’amwe y’Igifaransa n’ay’ Ikinyarwanda n’indi imwe isigaye irimo amagambo y’Icyongereza n’amenshi y’Ikinyarwanda.

Yafatanyije n’abahanzi batandukanye barimo Soul Bang’s ufite izina rikomeye muri Guinée Conakry wanegukanye igihembo cya Prix découvertes RFI mu 2016 na Bill Ruzima.

Nomad izaba ari umuzingo wa gatandatu wa Mani Martin ikurikira iyitwa “Afro” yasohotse mu 2017, ‘Isaha ya 9’ yagize hanze mu 2008, ‘Icyo Dupfana’ yashyize hanze mu 2010, ‘Intero y’amahoro’ yashyize hanze mu 2011 na ‘My Destiny’ yagiye hanze mu 2012.

Reba “Ingirakamaro” , indirimbo ya mbere yagiye hanze mu minsi ishize iri kuri iyi album

Mani Martin ari kwandika igitabo yakomoye ku bicantege yahuye nabyo birimo no kwitwa mubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .