Uyu muhanzi yasohoye itangazo yageneye abanyamakuru yamagana umuntu ukomeje kugenda avuga ko ibihangano bye atagikeneye ko bicurangwa mu bitangazamakuru bitandukanye.
Yagize ati “Nyuma yo kumva ko hari igihuha cyakwirakwijwe n’umuntu utazwi ugenda akumira ibihangano byanjye mu bitangazamakuru bitandukanye ababwira ko ngo twabujije/twahagaritse ugutambutswa kw’ibihangano byanjye kuri Radiyo na Televiziyo zikorera mu Rwanda.”
“Njye n’itsinda rireberera ibikorwa byanjye bya muzika twifuje kumenyesha ibitangazamakuru byose, ababiyobora n’ababikorera by’umwihariko abagezweho cyangwa abazagerwaho n’icyo gihuha ko ayo makuru ari ikinyoma ko n’uyakwirakwiza wese yabyihimbiye ubwe ku giti cye ku bw’inyungu ze bwite tutazi.”
Mani Martin yavuze ko ibitangazamakuru byose bifite uburenganzira bwo gutambutsa ibihangano bye, ko ibyagiye bitangazwa n’uwo muntu atavuze izina, ari ibinyoma.
Mani Martin yamamaye mu ndirimbo ‘Urukumbuzi’ yashyize izina rye ku rundi rwego ahagana mu 2005 ubwo yasohokaga. Icyo gihe yari mu zikunzwe mu gihugu isabwa mu biganiro hafi ya byose byo ku maradiyo.
Nyuma yinjiye mu muziki usanzwe wiganjemo indirimbo zibanda cyane ku kunga abantu ndetse n’izisakaza amahoro. Ubu, azwi nk’umwe mu bahanzi banambye ku muziki w’umwimerere gakondo w’u Rwanda na Afurika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!