00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madebeats yerekeje muri Tanzania

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Ugushyingo 2021 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Producer Madebeats yerekeje muri Tanzania aho azava akoranye na The Ben imishinga y’indirimbo buri umwe azashyira kuri album ye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 1 Ugushyingo 2021, ni bwo Madebeats yahagurutse i Kigali yerekeza i Dar es Salaam muri Tanzania, akaba agiye gukorana imishinga y’indirimbo na The Ben.

Mu kiganiro na IGIHE, Madebeats yavuze ko yishimiye kuba agiye kongera The Ben mu bahanzi bazaba bari kuri album ye ‘Madein Kigali’ azasohora mu Ukuboza 2021.

Usibye iyi ndirimbo izaba iri kuri album ya Madebeats bagiye gukorana, hari andi makuru avuga ko The Ben nawe ashobora guhita akorana n’uyu producer indi mishinga izaba iri kuri album ye nshya yitegura gusohora.

The Ben usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yerekeje muri Tanzania nk’igihugu ari gukomerezamo imishinga yo kurangiza album ye.

Mu minsi ishize Madebeats yavuze ko iyi album yayihurijeho abahanzi barenga 20.

Icyakora mu ndirimbo 12 zose ziyigize ngo nta n’imwe yigeze aririmbamo. Ikindi yongeyeho ni uko kuri iyi album hariho abahanzi b’Abanyarwanda gusa nta munyamahanga n’umwe uriho.

Madebeats yavuze ko yahisemo kwita album ye ‘Made in Kigali’ kuko ari izina ry’umujyi yatangiriyemo akazi kamubashishije gushinga imizi mu muziki w’u Rwanda.

Ubwo Madeabeats yari ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe yerekeje muri Tanzania aho azava akoranye na The Ben imishinga y'indirimbo zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .