Lous and Yakuza yibutse ibihe bye by’ubukene mu ndirimbo nshya yashyize hanze

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Gashyantare 2021 saa 04:52
Yasuwe :
0 0

Marie-Pierra Kakoma uzwi nka [Lous and the Yakuza], Umunyarwandakazi uba i Bruxelles mu Bubiligi ukunzwe mu muziki w’abakoresha Igifaransa, yashyize hanze indirimbo imwibutsa ibihe bye by’ubukene.

Iyi ndirimbo uyu mukobwa yayise ‘Dans La Hess’ ivuga ku bihe yanyuzemo ibintu bitaramera neza mu buzima bwe, akiri umukene ndetse anigunga kubera ibibazo bitandukanye.

Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba ati “Muri icyo gihe nta kintu na kimwe cyari cyiza, nari njye rufunguzo, igisubizo n’ingaruka […] buri kintu kirasaza ndetse no kugerwaho bigera aho bikarangira. Niba wizera ko mfite igihe cyo gutakaza amahirwe yanjye, niba utizera ko kwihangana kwanjye gufite aho kugarukira uribeshya buri gihe.”

Ahandi akomeza avuga ko yarize, agataka asaba ubufasha ariko byose bikamwangira. Avuga ko hari icyo gihe yari mu buzima bubi agereranya n’umwanda. Yishimira ko nyuma y’amarira nyuma ibintu byaje kugenda neza.

Uyu mukobwa ubwo yashyiraga hanze amashusho y’iyi ndirimbo ye yise ‘Dans La Hess’ yanditse kuri Instagram agaragaza ko ivuga ku buzima bushaririye yanyuzemo.

Ati “Aya mashusho y’iyi ndirimbo atandukanye cyane n’ayo mwabonye yanjye mu bihe byashize, kubera ko indirimbo ivuga ku kuntu njye n’ikipe yanjye twagerageje kubaho mu bihe byashize ndetse n’ibyo twanyuzemo.”

“‘Dans la Hess’ bisobanuye gukena, nashakaga gukora amashusho y’iyi ndirimbo kubera ko ivuga byinshi kuri njye. Kandi, nashakaga kurangiriza album yanjye ya mbere ku kintu kigaragaza njye wa nyawe mu buzima bwa buri munsi.”

Amashusho y’iyi ndirimbo uyu mukobwa yayakoreye mu Bubiligi aho asanzwe aba aho yakodeshereje itsinda ryamufashije inzu, uwafataga amashusho akabafata amashusho mu bihe bitandukanye bari gutongana, guseka, muri studio n’ibindi.

Uyu mukobwa ubusanzwe ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umuraperi akaba n’umurika imideli. Avuka kuri se wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na nyina w’Umunyarwandakazi.

Yavukiye i Lubumbashi muri RDC mu 1996. Icyo gihe ababyeyi be bari bafite izina rikomeye mu kuvura muri icyo gihugu, aho se yari umuhanga mu bijyanye no kwita ku bagore bibarutse mu gihe nyina yari umuhanga mu byo kuvura abana.

Uyu mukobwa aririmba cyane mu Gifaransa ariko avuga ko n’Ikidage n’Igiswayile nabyo abyifashisha mu muziki we. Hari amagambo amwe akoresha mu ndirimbo ze akura mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Lous and Yakuza yivuga nk'umuntu waciye mu bihe bigoye ubu akaba ashimira Imana ko hari intambwe amaze gutera mu muziki we
Lous and Yakuza agezweho mu bakoresha ururimi rw'Igifaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .