Uyu muhanzikazi ugezweho mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, ari guhatana mu cyiciro cy’umuhanzi wazamukanye ingoga.
Yanditse kuri Instagram agaragaza ko yashimishijwe no kuba ari guhatana muri ibi bihembo ati “Mwarakoze bafana banjye bo mu Bufaransa, mwatumye ibi bibaho. Ndanezerewe birenze urugero sinabona uko mbashimira kuri iki cyubahiro nahawe.”
Ibi bihembo bizatangwa ku wa 12 Gashyantare 2021, bicishwe kuri televiziyo ya France 2. Uyu muhanzikazi ari mu bazaririmbira abazakurikira iki gikorwa. Les Victoires de la Musique yatangijwe mu 1985.
Lous and The Yakuza aherutse gutorwa nk’umuhanzi w’umwaka mu Bubiligi mu bihembo ngarukamwaka bya Red Bull Elektropedia Awards. Byari ku ku nshuro ya 11 ubwo habaga ibi birori byo gutanga ibi bihembo byabaye tariki 25 Ugushyingo 2020.
Mu byiciro 10 byatanzwemo ibihembo Lous and the Yakuza ukomoka mu Rwanda yahatanaga muri bitatu harimo umuhanzi w’umwaka, album y’umwaka aho iye yitwa Gore yari irimo ndetse n’icy’indirimbo y’umwaka aho iyitwa Tu es Gore ariyo yari ihanganye n’izindi.
Lous and The Yakuza ubu ni umuhanzikazi uhanzwe amaso ku mugabane w’u Burayi. Aherutse gutoranywa mu bahanzi bane mu Bufaransa bemerewe gufashwa n’ikigo gicuruza umuziki cya Spotify.
Uyu mukobwa ubusanzwe witwa Marie-Pierra Kakoma ni Umunyarwandakazi uba i Bruxelles mu Bubiligi.
Reba indirimbo y’uyu mukobwa iri guca ibintu

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!