00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lokua Kanza yagarukanye album nshya nyuma y’imyaka 11

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Kamena 2021 saa 07:46
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Pascal Lokua Kanza wamenyekanye nka Lokua Kanza ukomoka kuri se wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [RDC] na nyina w’umunyarwandakazi, yagarukanye album nshya nyuma y’imyaka 11.

Iyi album iriho indirimbo 14 zirimo ‘Deploie Tes Ailes’, ‘Tout Va Bien’, ‘Meloyg’, ‘Kanga Miso’ n’izindi.

Yavuze ko yari amaze igihe kinini akora kuri iyi album. Ati “Narakoze. Narakoze cyane.”

Mu myaka umunani ishize uyu muhanzi yasuye studio zitandukanye mu bihugu birimo RDC nk’ivuko rye, Senegal, Côte d’Ivoire, Cameroon, Afurika y’Epfo, Nigeria, Amerika, u Buhinde n’ahandi.

Lokua Kanza yavutse ku wa 21 Mata 1958 i Bukavu. Yize kuririmba ubwo yari umuririmbyi mu rusengero nyuma aza kujya kuba i Kinshasa.

Avuga ko Miriam Makeba ari mu bahanzi batumye akunda umuziki. Ati “Numvise ko umuziki nawukora nk’umwuga ubwo nabonaga Miriam Makeba ari ku rubyiniro muri Stade i Kinshasa ari kuririmba. Naramukunze, nkunda imyifatire ye, impano ye n’ubwo ntumvaga ibyo aririmba keretse amagambo yo mu Giswahili.”

Lokua Kanza ni umuhanzi w’umuhanga cyane uririmba, akandika indirimbo ndetse akanabasha gucuranga guitar, piano n’ibindi bikoresho bya muzika.

Iyi album ye nshya ni iya munani ije ikurikira iyo yaherukaga gushyira hanze mu 2010 yise ‘Nkolo’.

Lokua Kanza avuka ku mubyeyi w'Umunye-Congo n'Umunyarwandakazi
Akundwa na benshi kubera ubuhanga afite muri muzika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .