00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Liza Kamikazi yahuje imbaraga na Kavutse Olivier mu ndirimbo nshya ‘Kontejasi’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Ukwakira 2021 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Abaramyi babiri Liza Kamikazi na Kavutse Olivier bahuje imbaraga basohora indirimbo nshya bise ‘Kontejasi’, igaruka ku kumenyesha abakunzi b’umuziki wabo ko umunezero nyawo uturuka kuri Yesu Kristo.

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo Liza Kamikazi agira ati “Umunezero Yesu atanga urasendereye, umunezero Yesu atanga nta mubabaro yongeraho, umunezero Yesu atanga nizo mbaraga zacu, umunezero Yesu atanga uruta uw’iyi si!”

Kavutse Olivier we muri iyi ndirimbo yagaragaje aho benshi bashakira umunezero ariko bikarangira babuze umunezero nyamunezero.

Ati “Bamwe bashakira muri weed, abandi bashakira muri byeri, nyamara nta na hamwe wawusasanga cyeretse muri Yesu uwutanga […]”

Muri iyi ndirimbo aba bahanzi bumvikanisha imihihibikano abantu birirwamo bashakisha umunezero ariko kenshi n’uwubonye ugakurikirana n’ibibazo, ariko bagahamya ko muri Yesu ariho gusa haba umunezero wa nyawo.

Ni indirimbo yasohokanye n’amashusho yayo. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Cruso afatantyije na Mumu mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Fefe Kwizera.

Iyi ndirimbo nshya Liza Kamikazi ayisohoye nyuma y’iyo yise ‘Lokidawuni’ yakoze ahumuriza abakunzi be mu bihe bitari byoroshye by’ingaruka za Covid-19.

Liza Kamikazi yahuje imbaraga na Kavutse Olivier basohora indirimbo nshya ‘Kontejasi’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .