Umujyi uryohera abanyabirori wakiriye Primus Guma Guma (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 30 Kamena 2018 saa 03:07
Yasuwe :
0 0

Ni ishiraniro mu irushanwa rihuza abahanzi bakomeye mu muziki w’u Rwanda, Primus Guma Guma Super Star, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Kamena 2018 ryabereye mu Mujyi wa Rubavu ahasorejwe ibitaramo bizenguruka igihugu.

Kuri uyu wa 30 Kamena 2018, ni umunsi w’ishiraniro ku bahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS8 uko ari icumi, buri wese arashaka gusoza urugendo rw’ibi bitaramo ahagaze neza ku cyerekeye kwishimirwa n’abafana no kuririmba binyura abakemurampaka.

Aba bahanzi bamaze amezi agera kuri atatu bahatana, nyuma y’igitaramo cyo kuri uyu munsi abahanzi bagomba guhita batangira gukubana bashakisha amajwi ku ruhande rw’abafana ari na bo bazemeza uwegukana miliyoni cumi n’eshanu ku bw’amajwi azakusanywa mu matora yo kuri telefone.

Muri uyu mwaka kimwe no mu 2013, hashyizwemo ingingo nshya zo guha abahanzi amanota hagendewe ku buryo baririrmba. Ibi byabaye nk’ibigabanya ubukana bw’icyitwaga igikundiro ku bahanzi ahubwo n’uburyo baririmba bihabwa agaciro.

Ubu, hari akarusho gakomeye kuko n’ibihembo bizatangwa byavuruwe mu buryo budasanzwe. Umuhanzi uzaba uwa mbere akemezwa n’akanama nkemurampaka, naramuka yitwaye neza akanahiga abandi mu gutorwa cyane biciye kuri telefone bizahita bimuhesha amahirwe yo kwegukana miliyoni 35[miliyoni 20 zizahabwa uwarushije abandi mu kwitwara neza kongeraho miliyoni 15 zizahabwa uwabaye uwa mbere mu gutorwa cyane].

Aho irushanwa rigeze niho hakomeye, buri muhanzi ararwana no kuzaboneka mu byiciro byose bizahemberwa haba ku bizarebwa n’akanama nkemurampaka ndetse no kwibona mu ba mbere bazatorwa cyane n’abafana.

Mu Mujyi wa Rubavu niho hasorejwe ibitaramo bizenguruka igihugu bizwi nka Roadshow aho abahanzi biyereka abafana baririmba mu buryo bwa live bityo n’akanama nkemurampaka kagatanga amajwi.

Igitaramo gisoza ibindi byose gisanzwe kibera mu Mujyi wa Rubavu guhera mu myaka umunani ishize ari nabwo iri rushanwa ryatangiye. Iki gitaramo cyitabirwa mu buryo bukomeye kuko abenshi usanga bavuye i Kigali bashaka kurya ku byishimo birangwa muri iri rushanwa ariko by’umwihariko bikaba akarusho kuko Rubavu izwiho kuba umurwa uryohera benshi mu bakunda kwidagadura no kwizihirwa.

UKO IGITARAMO CYAGENZE UMUNOTA KU WUNDI:

- Abacurangira abahanzi bageze ku rubyiniro, babanje gushyushya ibyuma bya muzika mu gihe umuhanzi wa mbere ategereje kugera ku rubyiniro.

MC Buryohe na Sylivie babanje gukoresha irushanwa mu bafana babaza ibibazo utsinze agahembwa
Dj Bissosso yatangiye kuvanga umuziki, abafana na bo baryohewe bajya mu bicu
Primus yongera uburyohe mu kirori

- Umuziki waryoheye benshi bitabiriye igitaramo cya Primus Guma Guma yabareye ku kibuga cya Nengo ucyinjira neza mu Mujyi wa Rubavu.

MC Tino wahoze ayobora ibi bitaramo mu myaka ishize na we yitabiriye iki gitaramo
MC Lion Imanzi, Tonzi na Aimable Twahirwa batanga amanota ku bahanzi
Isheja Sandrine na we ari mu baryohewe n'igitaramo

- Uncle Austin ubimburiye abandi kuririmba i Rubavu yishimiwe mu buryo bukomeye. Yinjiriye ku yitwa ’Nzakwizirikaho’ iri mu ze zacuranzwe cyane mu myaka amaze akora umuziki; ayisoje yikije gato asuhuza abafana ahita akomereza kuri ’Everything’ yakoranye na Meddy nayo ikunzwe cyane muri iki gihe.

Mu gusezera abafana, bose nk’abitsamuye bamukomeye mu mashyi.

- Mico The Best wahanganye kenshi na Uncle Austin mu njyana ya Afrobeat akurikiye mukeba we. Akihagera, yinjiye abyina abafana bamwereka ko banyuzwe bamuha amashyi maze ahita aririmba iyitwa ’Indahiro’ akurikizaho ’Akabizu’ yakunzwe cyane.


- Active ya Tizzo, Derek na Olivis igeze imbere y’abafana mu ndirimbo ’Final’ bakurikizaho iyitwa ’Lift’. Aba basore bambaye amapantaro abahambiriye cyane ajya gusa umweru, mu gusoza bacishijeho imbyino.

Tizzo wo muri Active
Derek ubu asigaye yiga umuziki mu ishuri rihugura benshi ryahoze ribarizwa ku Nyundo
Derek, Tizzo na Olivis bagize Active
Olivis, umwe mu bagize Active

- Just Family, nshya muri iri Primus Guma Guma Super Star ikurikiyeho. Mu ndirimbo yitabaje harimo izakunzwe cyane iri tsinda rikiri kumwe.

- Khalfan waje wambaye mu buryo bwashamaje abafana yaririmbye ubundi agacishamo akabaza abitabiriye igitaramo ati "Nitwa nde?" mu gusuzuma niba izina rye rizwi i Rubavu, na bo bati uri ’Khalfan’. Yasoreje ku yitwa ’Nabo sibo’, isa nk’aho itaramenyekana cyane muri aka gace.

- Young Grace ukomoka mu Mujyi wa Rubavu ahazwi nka Petite Barrière yinjiriye ku ndirimbo ’OG’ akiyisoza abafana abasigara bayisubiramo icyarimwe ngo’OG’. Yahise akurikizaho ’Ataha he’ izwi cyane inaha.

Nyina wa Young Grace mu bafana na we yaryohewe

- MC Buryohe ati "Reka twakire Kizigenza Christophe", abafana bose bariyamira mu buryo bwo kumwishimira. Yahise aririmba iyitwa ’Simusiga’ iharawe cyane muri iki gihe. Yageze ku yitwa ’Uwo munsi’ abafana babyina mu buryo bukomeye.

- Abafana bateruriye icyarimwe bahamagara Bruce Melody, MC ahita ahamagara Queen Cha. Uyu mukobwa umaze kwitabira iri rushanwa ku nshuro ya kabiri, yinjiranye n’abasore n’inkumi zizi kwikaraga ahita aririmba iyitwa ’Kizimyamwoto’ yakoranye na mubyara we Safi Madiba.

- Bruce Melody asesekaye imbere y’abafana mu ndirimbo ye ’Ntundize’ yakoze ku mitima ya benshi kuva yasohoka kugeza ubu igikunzwe. Uyu muhanzi yagaragaje ubuhanga bukomeye mu kugorora ijwi.

- Umuraperi Jay C ni we usoje igitaramo mu ndirimbo ye yakunzwe cyane i Kigali yitwa ’Isugi’ na ’Am back’ yakoranye na Bruce Melody.

Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star risigaje igitaramo kimwe kinini ari nacyo kizarisoza ku itariki ya 14 Nyakanga 2018 kuri Stade Amahoro i Remera.

Uko ibihembo bizatangwa:

- Uwa mbere azahabwa miliyoni 20
- Uwa kabiri azahabwa miliyoni enye n’igice
- Uwa gatatu azahabwa miliyoni enye
- Uwa kane azahabwa miliyoni eshatu n’igice
- Uwa gatanu azahabwa miliyoni eshatu

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza