Lilian Mbabazi azaririmba mu birori bizahuza abakunda umuvinyu i Kigali

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 17 Kanama 2017 saa 10:31
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi ukomeye muri Uganda, Lilian Mbabazi, yatumiwe mu birori bizwi nka "Wine & Blankets" bimenyereweho guhuza abakunzi b’umuvinyo n’indi myidagaduro, biteganyijwe kuba ku itariki 27 Kanama 2017.

Lilian Mbabazi amaze imyaka igera kuri 15 aririmba, akomoka mu Rwanda ndetse yahabaye igihe kinini mbere y’uko ajya gukomeza amashuri ye muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda. Yamenyekanye mu itsinda rya Blue 3 ryabiciye bigacika risenyutse akomeza kugaragaza ubuhanga mu muziki we bwite.

Uyu muhanzikazi ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo "Only You" yakoranye na Orezi, arabarizwa mu Rwanda aho yaje mu myiteguro y’ibirori bya "Wine & Blankets" byari bisanzwe bibera muri Uganda na Kenya ari naho byatangiriye bwa mbere muri 2008.

Mu kiganiro cyahujwe no gusangira hagati y’abateguye iki gikorwa n’itangazamakuru, mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 16 Kanama 2017, Muthoni Ndonga, watangije itegurwa ry’ibi birori bwa mbere mu karere yavuze ko bitegurwa hagamijwe gufasha abahanzi bazwi n’abataramenyekana cyane kugaragariza impano zabo abakunzi b’umuziki.

Yongeyeho ko ibirori bya "Wine & Blankets" bimenyereweho guhuza abakunzi b’umuvinyo n’indi myidagaduro, bifuza kuzabigira isoko y’ibyishimo mu batuye aka karere ka Afurika y’Uburasirazuba ku buryo byibuze mu bihe biri imbere bizava ku gitaramo kimwe kiba buri mwaka bikajya bibaho mu byumweru kandi ahantu hatandukanye.

Muthoni yagize ati "Ibi birori bigitangizwa hari ibibazo byinshi mu muziki muri Kenya, twifuzaga gukora ikintu kibaha umwanya wo kwiyereka abakunzi b’umuziki kuko byari bigoranye cyane muri icyo gihe, gusa ubu twishimiye intera bigezeho kuko abantu barabyitabira ku bwinshi mu bihugu tumaze kunyuramo kandi twizeye ko no mu Rwanda mutwakirana urugwiro. Ndabyizeye rwose ko muzaza muri benshi tugafatanya kwishimira ubuzima."

Yakomeje ati "Ni inzozi zacu kuzagura iki gikorwa muri Afurika y’Uburasirazuba no ku mugabane muri rusange, naje i Kigali bwa mbere muri 2015 nkunda cyane umucyo uranga abayituye, muragaragara neza rwose, muracyeye, ni byiza kubona uburyo iki gihugu cyiyubaka kuri uyu muvuduko, turifuza kujyana na mwe ibikorwa byacu bikazajya mu mateka yanyu."

Uyu mugore usanzwe ari n’umuhanzikazi uzwi muri Kenya, yavuze ko intandaro yo kugira ngo ibi birori byitwe "Wine & Blankets" ari igitekerezo yungukiye ku nshuti bajyaga baganira yamubajije niba batakora ikintu gihuza abantu baturutse hirya no hino bakizanira icyo kunywa, ibyo kuraraho, bakidagadura. Uko byakorwaga byaje guhinduka kuko ubu ibyo byose uwitabiriye abisanga ahabereye ibirori gusa ngo izina ryagumyeho kubera icyo ryibutsa.

Usibye Lilian Mbabazi, ibi birori bizanaririmbwamo n’abandi bahanzi batandukanye bakomeye barimo Bruce Melodie, ukunzwe cyane mu ndirimbo yise ’Ikinya’; Tresor Riziki, wo muri Congo; Weya Viatora; Angel Mutoni; Andy Bumuntu; Mike Kayihura; Rachel & Dodo; Methuselah; n’abandi barimo Kiki na Siti True bize umuziki ku Nyundo.

Iri serukiramuco ritegerejwe ku itariki 27 Kanama 2017, bizabera i Nyarutarama muri Kigali Golf Club. Ibirori nk’ibi mu myaka yashize muri Kenya na Uganda byagiye byitabirwa n’abahanzi batandukanye bakomeye barimo AKA wo muri Afurika y’Epfo, Nneka, Kahvinya n’abandi batandukanye.

Abahanzi bazaririmba muri 'Wine & Blankets' batanze umusogongero w'ibyo bazerekana
Lilian Mbabazi ari mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira iserukiramuco rya 'Wine & Blankets' i Kigali
Lilian Mbabazi yitabiriye ibirori byo gusangira n'abateguye igikorwa
Muthoni watangije ibi birori yavuze ko bishimiye kuba bigiye kubera i Kigali bwa mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza