00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lil Nas X yasomanye n’uwo bahuje igitsina ku rubyiniro bivugisha benshi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Kamena 2021 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi w’Umunyamerika Montero Lamar Hill umaze kumenyekana nka Lil Nas X yateranye amagambo n’umwe mu bamunenze kuba yarasomanye n’umusore mugenzi we ku rubyiniro rwa BET Awards.

Uyu musore w’imyaka 22 yasomanye n’umwe mu babyinnyi be bahuje igitsina ubwo yari ari ku rubyiniro rwa BET Awards, ibihembo byatanzwe ku Cyumweru, tariki 27 Kamena 2021, aho yaririmbye indirimbo ye yitwa MONTERO (Call Me By Your Name).

Umwe mu bakoresha Twitter utishimiye uko uyu musore ufite inkomoko muri Afurika yitwaye, yanditse ati “Ntugakoresha umuco wa Afurika ku mwanda nk’uyu. Jya wubaha abakurambere.”

Lil Nas X na we yahise amusubiza atazuyaje amubwira ko abantu benshi bakunze kwigira nk’aho abaryamana bahuje ibitsina muri Afurika batahaba kandi atari ko biri.

Ati “Mwese mukunda kwigira nkaho kuryamana abantu bahuje ibitsina bitabaho mu muco wa Afurika.”

Uyu muhanzi yashyigikiwe n’abandi batandukanye barimo na P. Diddy wamushimiye kuba yashize ubwoba agasomana n’umusore mugenzi we muri ibi birori.

Lil Nas X yagiye mu birori bya BET n’ubundi yambaye ikanzu ndende bitangaza benshi bavugaga ko yakabaye yambarwa n’igitsinagore gusa.
Mu minsi ishize nabwo Lil Nas X yavugishije benshi kubera inkweto ziswe Satani zikoze mu maraso y’umuntu yagize uruhare mu ikorwa ryazo.

Izi nkweto zikozwe mu mabara y’umukara n’umutuku zakozwe ku bufatanye bw’ikigo MSCH n’umuhanzi Lil Nas X. Zari ziriho amagambo yo muri Bibiliya muri Luka 10:18 ahanditse ngo “Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n’umurabyo”.

Izi nkweto ubwo zashyirwaga ku isoko, hasohowe imiguru 666 buri umwe ugura amadolari 1.018, ariko mu gihe gito zari zashize ku isoko.

Lil Nas X yatunguranye asomana n'umusore mugenzi we ku rubyiniro
Yavuze ko gusomana n'umusore nta gitangaza kirimo
Lil Nas X yateranye amagambo n'umufana wagaragaje ko atishimiye imyitwarire ye
P Diddy ari mu bashyigikiye Lil Nas
Uyu musore yanyuze kuri tapi itukura yambaye ikanzu ndende bitangaza benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .