00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lil Baby afungiwe mu Bufaransa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Nyakanga 2021 saa 11:06
Yasuwe :
0 0

Umuraperi w’Umunyamerika Dominique Armani Jones umaze kumenyekana nka Lil Baby afungiwe mu Bufaransa kubera ibiyobyabwenge.

Lil Baby na James Harden uzwi muri basketball muri Amerika mu ikipe ya Brooklyn Nets bafashwe na Polisi yo mu Bufaransa nyuma y’aho imodoka barimo yaketsweho kubamo urumogi. Lil Baby n’undi bari kumwe muri iyi modoka bafunzwe mu gihe uyu mukinnyi we bamuretse.

Lil Baby na James Harden bari bagiye mu Bufaransa mu bikorwa by’ibirori byo kumurika imideli bya Paris Fashion Week.

Lil Baby yafunzwe kuri uyu wa Kane tariki 8 Nyakanga nk’uko CNN yabitangaje. Hari gukorwa iperereza kuri uyu muraperi ngo yashyikizwa ubutabera.

Urumogi ntabwo rwemewe mu Bufaransa, mu gihe imodoka Lil Baby yari arimo yasanzwemo garama 20 zarwo. Undi muntu ufunganywe na Lil Baby ntabwo Polisi yigeze yifuza gutangaza amazina ye.

Lil Baby yafungiwe i Paris mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .