00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lava Lava yasohoye indirimbo nshya yabanjirijwe n’ikinyoma cyo kubengerwa kuri radiyo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Nyakanga 2021 saa 10:01
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Lava Lava yasohoye indirimbo ‘Nikomeshe’, nyuma y’iminsi mike aciye igikuba cy’uko yabengewe muri studio za Wasafi FM.

Muri iyi minsi abanyamuziki badukanye umuco wo guhimba ibinyoma bikomeye, mu rwego rwo gushitura abakunzi babo mbere y’uko basohora indirimbo.

Lava Lava wo muri Tanzania na we aherutse kuyoboka uyu mujyo. Yahimbye ikinyoma ko yabengewe kuri radiyo, nyamara agamije gushitura abantu ngo bitege indirimbo ye nshya.

Mu minsi ishize ubwo umuhanzikazi Lulu wo muri Tanzania yari kuri Wasafi FM, mu buryo bugaragara nk’ubuteguye, Lava Lava bari bambaye imyenda isa, yamwinjiranye mu kiganiro azanye igipfunyika cy’indabyo, aherekejwe n’itsinda ry’abafata amashusho n’amafoto amupfukama imbere amusaba kumubabarira.

Uyu muhanzikazi yiyamye Lava Lava amubwira ko atabishaka, ati “Sitaki” cyangwa se “Simbishaka”.

Nyuma yo kubona ko abenzwe, Lava Lava wari wigize nk’uri mu rukundo rukomeye, yanze guhaguruka ahubwo akomeza gufata amaguru Lulu yikuruza hasi amusaba ko yamubabarira.

Lulu na we ntiyahwemye kwiyama Lava Lava, amusunika cyane amusaba kumureka, undi na we ariko yanga kuva ku izima.

Nyuma yo kubona ko bigenze nabi, Lulu yemeye gufata izi ndabyo ariko yarakaye cyane.

Bimwe mu binyamakuru bitandukanye byo mu karere byari byanditse inkuru y’uko Lava Lava yabengewe muri studio za radiyo nyamara we ku rundi ruhande yari azi ibyo yakoze.

Nyuma y’iminsi mike ibi bisa n’ikinamico bibaye, Lava Lava yahise asohora indirimbo yise “Nikomeshe”.

Igisohoka benshi bahise basobanukirwa iby’ikinamico yari aherutse gukinana na Lulu muri Wasafi FM.

Indirimbo nshya ya Lava Lava ’Nikomeshe’

Ikinamico Lava Lava na Lulu bakiniye muri WASAFI FM

Lava Lava na Lulu babanje gukina ikinamico mbere y'uko uyu muhanzi asohora indirimbo ye nshya
Lulu na Lava Lava basanzwe bavugwaho kuba bakundana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .