Laurette Tetero yabaye uw’igitsinagore wa mbere wegukanye Primusic yo mu Burundi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Nyakanga 2019 saa 08:46
Yasuwe :
0 0

Umukobwa witwa Tetero Laurette yegukanye amafaranga y’amarundi miliyoni 25 mu irushanwa rya Primusic 2019 nyuma yo guhigika bagenzi be batanu.

Uyu mukobwa yegukanye iki gihembo mu birori byo gusoza iri rushanwa byabereye kuri Stade ETS Kamenge mu Burundi mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2019.

Ibi birori byasusurukijwe n’abahanzi bo mu Burundi bakomeye barimo Sat-B na Big Fizzo ndetse na Diamond Platnumz wo muri Tanzania wari utegerejwe na benshi.

Tetero yageze mu cyiciro cya nyuma ari kumwe n’abarimo Sosthène Kaze ukomoka mu Ntara ya Ngozi ndetse ni umwe mu baririmbyi babimazemo igihe kinini cyane ko yabitangiye mu 2010.

Blaise Eloi Dusabe w’imyaka 24 wo mu Ntara ya Cibitoke, Arnett Munezero, Bonke Mfisumukiza ni nawe wenyine wari uri mu irushanwa uririmba indirimbo zihimbaza Imana dore ko ari umuyoboke w’Itorero rya Anglican na Cédric Tubane uzwi nka T Dric wabanje kuba utunganya indirimbo igihe kinini ariko mu 2011 agatangira no kuririmba.

Tetero wabaye uwa mbere yahembwe miliyoni 25 BIF, Dusabe Eloi wamuguye mu ntege ahabwa miliyoni 5 BIF, Kaze Sosthene wegukanye umwanya wa gatatu ahabwa miliyoni 3 BIF, Tubane Cedric wa kane yegukana miliyoni 2, 5 BIF, uwa gatanu aba Mfisumukiza Bonke wahawe miliyoni 2 BIF ndetse na Munezero Arnet wabaye uwa gatandatu agahabwa miliyoni 1, 5 BIF.

Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa ryegukanywe n’igitsinagore kuva ryatangira mu 2012.

Primusic ni irushanwa ryatangijwe na sosiyete yenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Burundi izwi nka Brarudi S.A. Rigamije kumenyekanisha impano nshya zo muri iki gihugu binyuze mu kuzenguruka intara zose hashakishwa abaririmbyi barusha abandi.

Laurette Tetero yabaye umukobwa wa mbere wegukanye iri rushanwa
Tetero yahize abandi, yegukana miliyoni 25 z'Amarundi
Abantu benshi bari bitabiriye iki gitaramo cyasusurukijwe na Diamond
Big Fizzo ni umwe mu bagaragaye muri iki gikorwa
Diamond Platnumz ubwo yaririmbiraga abari bitabiriye Primusic mu Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza