Kwamamaza

Kwizera Peace yatorewe kuba Miss Naïades asiga ab’i Cotonou barabya indimi (Amafoto)

Yanditswe kuya 13-11-2016 saa 05:40' na Munyengabe Murungi Sabin


Kwizera Peace Ndaruhutse yegukanye ikamba mpuzamahanga ry’ubwiza rya Miss Naïades 2016 rimaze igihe rihatanirwa n’abakobwa bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika bahuriye mu Mujyi wa Cotonou muri Benin.

Ndaruhutse Kwizera Peace w’imyaka 20 y’amavuko, afite uburebure bwa sentimetero 181 agapima ibiro 70. Asanzwe ari igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2016 ari nabyo byamuhesheje iturufu yo guhatanira Miss Miss Naïades.

Igisonga cya kabiri cyabaye umukobwa witwa Kenta Awa wo muri Guinée naho uwitwa Kpogbezani Lucrece wo muri Benin aba igisonga cya mbere.

Peace yari yaherekejwe na nyina umubyara. Yatowe mu birori byabereye kuri Dream Beach Hotel mu Mujyi wa Cotonou ku nkombe z’inyanja ya Atlantic mu ijoro ryo kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2016. Ibirori byatangiye bitinze cyane kubera impamvu ababiteguye ‘bavuze ko zitabaturutseho’, abakobwa batangiye kwiyerekana ahagana saa sita birangira mu rukerera rwo kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2016.

Irushanwa rya Miss Naïade ryatangiye gutegurwa mu 1998, iyi ni inshuro ya 13 ribaye. Kuva ryatangiye u Rwanda ruryitabiriye gatatu ndetse muri iyo myaka yose abakobwa bahagarariye igihugu baratsinze.

Mu mwaka wa 2011 Rusaro Carine yararyitabiriye aba uwa mbere ahembwa miliyoni eshatu, muri 2013 Umulisa Viviane yarijemo atahana umwanya wa kabiri na miliyoni ebyiri.

Kwizera Peace yatsinze bigaragara ko arusha cyane abakobwa bo mu bihugu cumin a bibiri yari ahatanye na bo. Umubare munini w’abakobwa bavugaga Igifaransa ndetse mu bitabiriye irushanwa hari ubwiganze bw’abavuga ururimi rwa Molière uhereye ku bagabura inzoga, abateguye igikorwa, abagize akanama nkemurampaka, abafana ndetse no mu bafata amafoto n’itangazamakuru ryose ntiwashoboraga kugira uwo wumva avuga ‘Icyongereza’ ururimi rukumbi uyu mukobwa yakoreshaga.

Mbere y’uko irushanwa ritangira, Kwizera Peace yabwiye IGIHE ko yumvaga atewe impungenge n’uko atazi Igifaransa gusa agakomezwa n’uko abakobwa baserukiye Ghana na Nigeria na bo bavugaga Icyongereza gusa.

Miss Kwizera Peace yatsinze bigaragara ko yarushije bose amanota mu byiciro byose nk’uko byanashimangiwe n’akanama nkemurampaka mu gutangaza uwatsinze. Yabarushije mu gutambuka neza, kuberwa n’amafoto, ubuhanga, ikimero ndetse no kugaragaza ko ashabutse cyane kandi nta gihunga agira mu gihe avugira mu ruhame.

Yanabarushije mu bijyanye no kwerekana umwihariko wa buri gihugu. Mu kuvuga ku Rwanda, Peace yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyanyuze mu bibazo bikomeye kibyikuramo kibifashijwemo n’ubuyobozi bwiza. Ni igihugu cy’imisozi igihumbi n’amahirwe ibihumbi n’ibihumbi, igihugu cyavuye kure kandi cyerekeza kure. Ndabashishikariza kuzaza kwirebera ibyo mbabwiye. Ikindi ntakwibagirwa kubabwira, ni uko u Rwanda rufite abakobwa beza kandi bafite ubumenyi, ibyo ntawe tubihanganiye na we.”

Ubwiza bwa Peace bwatangariwe….

Mu myiyereko yo kwerekana imyambarire iranga umuco wa buri gihugu, Peace yambaye imikenyero yiyerekana nk’uwatojwe kubyina ashayaya ubundi akagorora amaboko agatega nk’inyambo agacishamo agaseka. Abatuye muri Benin babona inseko ye bose bagakoma amashya icyarimwe nk’abitsamuye, ibi bikongerera umukobwa wo ku Kimironko amanota.

Ubwo abakobwa biyerekanaga mu mwambaro wo gusohokana, Peace yatambutse ukumva mu bagabo n’abasore bajujura abandi bavugira mu matamatama ngo ‘Elle est très jolie.’

Mu gutangaza ko Peace agizwe Miss Naïades, Abanyarwanda bake bari baje muri ibi birori bavugije impundu. Abo wabonaga ukeka ko bakomoka muri za Cameroun na Tchad baririmba intsinzi ari nako abandi baca umugara bishimira ko ‘Kwizera Peace ahesheje igihugu amanota’.

Ubwiza bwa Miss Kwizera Peace bwatangariwe cyane n’abagabo b’i Cotonou kugeza ubwo umwe mu bashinzwe umutekano bakomeye ku kibuga cy’indege yahagaritse uyu mukobwa amusaba numero za telefone ngo bajye bavugana undi amwima amatwi yikomereza urugendo.

Mu kiganiro aba bakobwa bakoreye kuri Televiziyo y’igihugu [kuri Office de Radiodiffusion et Télévision du Bénin (ORTB)], mu bakurikiye Weekend Matin hari abohereje ubutumwa bavuga ko ‘umukobwa wo mu Rwanda afite ubwiza bwihariye, abandi batangira kwemeza ko ari we Nyampinga mbere y’uko irushanwa risozwa’.

Nyuma yo kwambikwa ikamba, benshi mu banyamakuru baganiriye na Peace babazaga umukecuru wari umuherekeje niba ari we nyina, undi akababwira ko ari byo na bo bagahita bamubwira ngo ‘‘Elle est très belle[Ni mwiza cyane]!’.

Kwizera Peace yari ahanganye n’abakobwa barimo Blandaye Stephanie(Togo), Oweseni Grace(Nigeria), Kpogbezani Lucrece(Benin), Biata Diane (Cameroun), Kankoe Aho Branda(Togo), Gahimbare Ornella (Burundi), Minkatana Michele Ange (Cameroun), Diarassouba Raissa(Cote d’Ivoire), Ankwanda Dorcas(RDC), Afua assieduwaa Akrofi(Ghana), Tchouadang Yasmine(Tchad) na Kenta Awa(Guinée).

Ikamba yahawe ryari rifitwe na Manuela K.E.B Nononsi, Umunya-Benin wabaye Miss Naïade 2014. Yahawe ibihembo birimo amafaranga [bataravuga umubare], amatike y’indege yahawe na Rwandair, amavuta yo kwisiga agezweho, inkweto no kuzambikwa n’amaduka akomeye.

Abakobwa babanje kubyina indirimbo ivuga ko 'Afurika yunze ubumwe'
Peace [uwa kabiri iburyo] yatahanye ikamba
Itsinda ryaturutse muri Cameroun
Peace yavugaga impamvu nyamukuru abantu bakwiye gusura u Rwanda
Akanama nkemurampaka kari kagizwe n'abantu batanu bo mu bihugu bitandukanye
Ornella Gahimbare w'i Burundi
Yaje muri iri rushanwa arara nzira kubera ibibazo by'ingendo z'indege i Burundi
Peace ubwo yiyerekanaga mu ikanzu yo gusohokana
Aka gace kari kicayemo Abanyarwanda batuye muri Benin
Miss Ghana 2015 na Manuela K.E.B Nononsi, Umunya-Benin wabaye Miss Naïade 2014 ari na we Peace yasimbuye
Umuhanzi witwa Sesime, umwe mu bagezweho muri Benin
Itsinda rya bamwe mu bakozi ba RwandAir umwe mu baterankunga b'iri rushanwa
Kollins wo muri Togo yaririmbye muri ibi birori
Akanama nkemurampaka ubwo kari kavuye guteranya amanota
Igisonga cya kabiri ni umukobwa witwa Kenta Awa wo muri Guinée
Kpogbezani Lucrece wo muri Benin na Kenta Awa wo muri Guinée babaye ibisonga bya Peace
Kwizera Peace ntiyumvaga uko byagenze nyuma yo gutangaza ko ari we utsinze
Akanyamuneza kari kose kuri Kwizera Peace
Minisitiri w'Umuco muri Benin yijeje Peace ko bazamufasha mu bikorwa ateganya
Umubyeyi wa Peace yamuherekeje muri Benin
Rwandair yahembye Peace amatike y'indege
Ifoto y'urwibutso na bamwe mu banyarwanda batuye muri Benin
Bamwifotorejeho....

Munyengabe Murungi Sabin/Cotonou-Benin


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 3 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved