Kwamamaza

Kwizera Peace yabuze itike imugeza muri Équateur guhagararira u Rwanda

Yanditswe kuya 22-08-2016 saa 10:32' na Munyengabe Murungi Sabin


Nyampinga Kwizera Peace Ndaruhutse yabuze amafaranga asabwa ngo yitabire irushanwa ry’ubwiza rizabera muri Équateur muri Nzeri 2016.

Irushanwa ry’ubwiza rya Miss United Continent rigiye kuba ku nshuro ya kane, rizabera muri Équateur mu Mujyi wa Guayaquil kuva ku itariki ya 8 kugeza kuya 25 Nzeri 2016. Uyu mwaka rizahuriza hamwe abakobwa bo mu bihugu bigera kuri 40.

Mu kiganiro na IGIHE, Kwizera Peace Ndaruhutse wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2016 yavuze ko yahawe ubutumire bwo kuhagararira igihugu cye muri Équateur ariko ko yabuze ubushobozi kugira ngo abashe kujyayo.

Yagize ati “Narahamagawe muri iryo rushanwa ariko amafaranga yabuze.” Umubajije niba agifite icyizere cyo kuzajyayo kuko iminsi isigaye ibarirwa ku ntoki asubiza agira ati “ Ntabwo ndabimenya neza, ndacyashaka amafaranga.”

Yongeyeho ko icyizere cyo kuzitabira irushanwa rya Miss United Continent 2016 kiri kure kubera ubushobozi bwamubereye ingume. Ati “Niyo mpanvu mvuga ko bikomeye, nshobora kutagenda…”

Kwizera Peace akeneye amadolari ya Amerika 6,500 kugira ngo abashe kujya i Guayaquil. Muri aya mafaranga harimo ay’urugendo, ayo kwiyandikisha mu irushanwa n’andi yari kuzakoresha ibintu bitandukanye mu byumweru bigera kuri bibiri irushanwa rizamara.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonné ukurikirana ibikorwa bya ba Nyampinga batowe muri 2016 yavuze ko Miss Kwizera Peace yamumenyesheje ikibazo yahuye nacyo gusa na we akavuga ko nta gikomeye kompanyi ye yamufasha kuko nta mafaranga afasha abakobwa igira.

Ati “Navuganye na Peace, yambwiye ko bamuhaye invitation yo kujya muri Équateur ariko yabuze ubushobozi. Ubundi ni Minisiteri y’Umuco cyangwa RALC bagakwiye kureba uko bamufasha niba bafite ingengo y’imari, naho twebwe icyo dukora ni ugukurikirana ibikorwa by’abakobwa.”

Yongeyeho ati “Nta bushobozi bw’amafaranga tuba dufite ku buryo twafasha umukobwa watumiwe guhagarararira u Rwanda, iyo bagutumiye uhita wandikira Minisiteri ikagufasha, iyo byanze umuntu ashakisha ubushobozi ku ruhande byananirana hose ukabireka.”

Ishimwe yavuze ko ibyabaye kuri Kwizera Peace bishobora no kuzaba kuri Miss Mutesi Jolly uzaserukira u Rwanda muri Miss World. Ati “No kuri Mutesi Jolly twaranditse, twabibwiye Minisiteri ubushobozi bubuze nyine na we byagenda uko…”

Yabuze ubushobozi bwo kujya guhagararira u Rwanda muri Equateur

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved