SEMA Jackson yakoze indirimbo ikomoza ku butegetsi bwateguye Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Mata 2018 saa 03:42
Yasuwe :
0 0

Semukanya Aimable[uzwi mu muziki nka SEMA Jackson], yakoze indirimbo igaruka ku mateka y’u Rwanda n’uburyo mu 1994 ubutegetsi bubi bwateguye Jenoside yakorewe Abatutsi abarenga miliyoni bakasiga ubuzima.

SEMA Jackson, ni umuhanzi umaze igihe gito muri muzika nyarwanda akaba asanzwe akora umuziki wiganjemo injyana ya RnB ; yakoze indirimbo zitandukanye zirimo ‘Nakupenda’, ‘Dukeshe imitima’ n’izindi.

Ubu, yashyize hanze indirimbo ifasha Abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yise ‘Amateka ni ayacu’ aho aririmba yibanda cyane ku muzi n’inkomoko y’ivanguramoko ryagejeje u Rwanda kuri Jenoside yabaye muri Mata 1994.

Muri iyi ndirimbo, avugamo uburyo mu myaka ya mbere ya Jenoside u Rwanda rwayoborwaga n’ubutegetsi bubi bwarangwaga n’itonesha ndetse no gushyira imbere ivanguramoko, kuronda hashingiwe ku turere akibaza ati “Ni nde wahisemo aho azavukira n’ubwoko azavukiramo?”

Yagize ati “Iyi ndirimbo nasohoye nayikoze nshaka kwibutsa mu ncamake amateka yaranze u Rwanda mbere y’umwaduko w’abazungu; nerekana aho igihugu cyari cyuje ubumwe bw’abagituye ariko mu gihe cy’ubukoloni ndetse no mu gihe cya Repubulika zabayeho mbere ya Jenoside no mu gihe yakorwaga zaranzwe n’ivanguramoko ry’indengakamere rikaba ryarateguraga ubwicanyi bwa karundura bwabyaye Jenoside yakorewe abatutsi yabaye mu 1994.”

Uyu muhanzi yifuza ko ubu butumwa bwe bwumvwa by’umwihariko n’abakiri bato batabaye muri ayo mateka kugirango bayamenye bityo bazakure bazi neza aho igihugu cyabo cyavuye.

Yatanze ubutumwa bw’ihumure ndetse ashishikariza Abanyarwanda kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside birinda guheranwa n’amateka ahubwo bagaharanira kwiyubaka no kubaka u Rwanda rushya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza