00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ish Kevin agiye gukora igitaramo cyamwitiriwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Ukwakira 2021 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Ish Kevin ari mu myiteguro y’igitaramo cyitwa ‘Trapish Concert’ byitezwe ko kizaba tariki 30 Ukwakira 2021.

Iki gitaramo kizabera kuri Canal Olympia i Rebero, byitezwe ko Ish Kevin azaba ashyigikiwe n’abahanzi bamaze kuzamura amazina yabo mu muziki w’u Rwanda nka Kivumbi, Mike Kayihura, Confy, Keny-Kshot, Logan Joe n’abandi.

Usibye aba basore bazaba baririmba, muri iki gitaramo umuziki uzaba ucurangwa na Dream Team DJs, itsinda rigizwe n’abarimo DJ Marnaud, DJ Toxxyk na DJ Jullz.

Umuyobozi wa ‘Intore Entertainment’ iri gutegura iki gitaramo, Bruce Intore , yabwiye IGIHE ko nyuma y’aho Leta ikomoreye ibikorwa birimo iby’imyidagaduro ubu hagiye gukurikiraho gutegura ibitaramo bitandukanye.

Ati “Ubu abantu bagiye kongera kuryoherwa n’ibitaramo, icyakora twagombaga guhera hano mu Rwanda, kuko hari abahanzi benshi bamaze kuzamura amazina yabo batagize amahirwe yo gutaramira abakunzi babo.”

Bruce Intore aherutse no gutangaza ko Omah Lay agiye kuzakorera igitaramo mu Rwanda.

Kuva yatangira umuziki, Ish Kevin agiye gukora igitaramo gikomeye cyamwitiriwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .