00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman yaribyaye! Impano y’umuhungu we w’imyaka 5 ni rurangiza

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Gicurasi 2021 saa 06:37
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda yaciye umugani ati “Mwene samusure avukana isunzu”, ashaka kumvikanisha ko umwana akura akurikiza ababyeyi be, ko imico, impano n’ibindi byose aribo abikomoraho.

Riderman n’umuhungu we w’imfura ni mwahwi. Imfura ye yaramukurikije mu njyana ya Rap ku buryo ku myaka itanu yumvikanisha ko se yibyaye neza neza.

Mu mashusho y’amasegonda 30 amaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga, Rusangiza Eltad imfura ya Riderman yari yambaye imyambaro imenyerewe mu baraperi, ari kurapa mu rurimi rw’igifaransa.

Riderman yabwiye IGIHE ko amaze igihe abona ku muhungu we impano n’inyota yo gukora umuziki.

Ati “Ariya mashusho mwabonye ntabwo ari ay’indirimbo, ni akantu yakoze gutyo turi muri studio. Gusa amaze igihe agaragaza ko afite impano n’inyota yo gukora umuziki!”

Riderman ntiyigeze ahisha ko mu gihe kiri imbere ashobora kuzatangira gusohora indirimbo z’umuhungu we.

Ati “Nabanze arwane n’amasomo, hari ibyo agomba kubanza gushyira ku ruhande.”

Eltad Rusangiza ni imfura ya Agasaro Nadia n’umuraperi Gatsinzi Emery [Riderman], umwe mu bafite amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda.

Riderman uherutse gusohora indirimbo nshya yise “Umuhanda w’amacupa amenetse”.

Mu myaka irenga 15 amaze mu muziki, yisangije kuba ariwe muraperi nyarwanda wa mbere ufite album nyinshi kuko amaze kumurika umunani na Mixtape imwe.

Indirimbo nshya ya Riderman

Rusangiza Eltad ni umuhungu wa Riderman na Agasaro Nadia
Umuhungu wa Riderman yagaragaje inyota yo gutera ikirenga mu cya Se

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .