Ku munota wa nyuma Sheebah yasubitse igitaramo yagombaga kwitabira i Kigali

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 27 Nyakanga 2019 saa 09:17
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi wo muri Uganda Sheebah Karungi yatangaje ko atakiririmbiye mu Mujyi wa Kigali mu gitaramo cya Kigali Summer Fest giteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

Kigali Summer Fest ni igitaramo cyateguwe na The Mane Music Label kigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Sheebah yari guhurira muri iki gitaramo n’abandi bahanzi batandukanye bo mu Rwanda barimo Riderman, Deejay Pius, Amalon, Bushali, Bruce Melodie, Queen Cha, Safi Madiba, Marina, Jay Polly, Social Mula, Active, Sintex, Uncle Austin na Rafiki.

Sheebah Karungi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko atakibashije kuririmbira i Kigali ku bw’impamvu atatangaje.

Yagize ati “Tubabajwe no kubamenyesha ko tutaza kuririmba mu gitaramo cya Kigali Summer Fest 2019 giteganyijwe kuba tariki 27 Nyakanga 2019 muri Parking ya Camp Kigali ku bw’impamvu zitaduturutseho.”

Yongeyeho ko ari ibintu birenze ubushobozi bwe.

Sheebah yavuze ko abateguye igitaramo bari bakoze ibishoboka byose ntacyo abanenga, gusa yemeje ko yiteguye kongera gutaramira i Kigali mu gihe yatumirwa.

Ku munsi w’ejo nibwo abategura iki gitaramo batangaje ko Kigali Summer Fest izanitabirwa na Rich Mavoko wo muri Tanzania bishoboka ko ari we wari umusimbuye.

Kigali Summer Fest ni igitaramo kizajya kiba buri mwaka kandi bikaba biteganyijwe ko kizamara igihe kinini, icy’uyu mwaka kizatangira guhera saa cyenda z’amanywa kugeza saa sita z’ijoro.

Kwinjira muri Kigali Summer Fest ni 3000 Frw ku bantu bari muri Yolo, abandi bakinjirira kuri 5000 Frw.

Sheebah Karungi yasubitse igitaramo yagombaga kwitabira i Kigali ku munota wa nyuma
Sheebah Karungi yavuze ko atacyitabiriye igitaramo yatumiwemo i Kigali kubera impamvu zitamuturutseho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza