Korali Shalom y’i Nyarugenge yakoze igitaramo cyakuyeho urujijo rwo guhagarikwa muri ADEPR (Amafoto)

Yanditswe na Sengurebe Joel
Kuya 5 Nzeri 2018 saa 09:22
Yasuwe :
0 0

Korali Shalom y’i Nyarugenge yataramiye muri Paruwasi ya ADEPR Gihogwe aho yari yatumiwe mu gusoza igiterane cy’amasengesho y’icyumweru yo gusaba ububyutse.

Iki gitaramo cyabaye ku Cyumweru, cyakuye urujijo ku byavugwaga ko Korali Shalom yahagaritswe n’ubuyobozi bwa Paruwasi ya ADEPR Nyarugenge ibarizwamo, kubera igitaramo yakoreye muri Kigali Convention Center.

Amasengesho yari amaze iminsi irindwi yasojwe n’igitaramo cyahuriyemo Korali zikorera umurimo w’ivugabutumwa i Gihogwe zirimo Rangurura, Moriah, Temoignage, Jehovanis. Cyari cyanatumiwemo Umuhanzi Pasiteri Mugabo Venuste wamamaye mu ndirimbo “Twigiye ku birenge.”

Korali Shalom iri mu zeretswe urukundo n’imbaga yitabiriye iki giterane binyuze mu bihangano byayo bimaze kumenywa na benshi.

Korali Shalom yaherukaga gukorera igitaramo gikomeye yise ‘‘Imbere ni heza’’ muri Kigali Convention Center, ku wa 12 Kanama 2018. Nyuma yacyo hacicikanye amakuru ko yahagaritswe kubera yifashishije abaririmbyi batarakirwa n’itorero.

Umutoza w’Indirimbo muri Korali Shalom, Mushinzimana Samuel, yatangarije IGIHE ko bahagaze neza kandi bakomeje ivugabutumwa riganisha abantu mu nzira y’agakiza.

Nyuma y’ubutumwa bw’indirimbo, hari abo bwakozeho barihana, bakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza.

Umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gihogwe, Twagiramungu Rev. Denis, yavuze ko buzuye ishimwe kuko intego y’igiterane yagezweho.

Yagize ati “Twari twateguye iki giterane mu ntego yo gusaba Imana ngo itugarurire ibihe byacu by’ububyutse bwa kera. Kirangiye abanyetorero bahembutse mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri.”

Iki giterane cyakusanyirijwemo inkunga yo kubaka urusengero ingana n’asaga miliyoni ebyiri n’igice n’ikibanza gihagaze miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Abasore ba Korali Shalom bafite amajwi anyura amatwi

Korali Shalom yashinzwe mu 1986 ari iy’abana bato, yitwaga “Umunezero”. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana. Mu 1990 yemerewe kwitwa izina, ifata “Shalom” rimaze gushinga imizi.

Ni ubuheta mu makorali y’i Nyarugenge nyuma ya Hoziana yayitanze mu ivugabutumwa ry’indirimbo. Imaze gukora album enye z’amajwi n’imwe y’amashusho iteganya kumurika mu 2018.

Korali Jehovanis yo muri ADEPR Gihogwe
Korali Rangurura yo muri ADEPR Gihogwe yafashije benshi
Korali Shalom imaze kwigarurira imitima ya benshi
Korali Shalom yataramye abakirisitu b'i Gihogwe baranyurwa
Mahirwe Adeline ari mu nkingi zikomeye muri Korali Shalom nyuma y’igenda rya Gikundiro Rehema
Pasiteri Rudasingwa Jean Claude yigishije ijambo ry'Imana
Ubuyobozi bwa Korali Shalom imbere y'iteraniro
Umuhungu wa Pasiteri Rushema Ephreum ari mu bacuranzi ba guitar bakomeye muri ADEPR Nyarugenge
Umushumba w’i Nyarugenge, Rev. Pasiteri Kayiranga Théophile, yari yaherekeje Korali Shalom
Umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gihogwe, Twagiramungu Denis, yavuze ko intego y'igiterane yagezweho
Umutoza w’Indirimbo muri Korali Shalom, Mushinzimana Samuel
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza