00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koffi Olomide yasabiwe gufungwa imyaka umunani

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Ukwakira 2021 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Antoine Christophe Agbepa [Koffi Olomide] ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye kuburanishwa ku cyaha ashinjwa cyo gusambanya ababyinnyi be ku gahato ndetse n’igitaramo yari afite ku wa 27 Ugushyingo 2021 mu Bufaransa aho yagikoreye cyasubitswe.

Koffi yitabye urukiko rwa Versailles ku wa 25 Ukwakira 2021, ku byaha aregwa byo gushimuta ababyinnyi be bane no kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Mu iburanisha ryabaye, abashinjacyaha basabiye uyu muhanzi imyaka umunani y’igifungo.

Uyu mugabo w’imyaka 65, mu 2019 Urukiko rwa Nanterre mu Bufaransa rwamukatiye imyaka ibiri isubitse kubera gusambanya umwana w’imyaka 15. Nyuma yaje kugirwa umwere ku bindi byaha yaregwaga birimo gusambanya abanda bagore batatu.

Uyu muhanzi aregwa ibyaha birimo ibyo kwinjiza aba babyinnyi mu Mujyi wa Paris mu buryo butemewe, gufatira imishahara yabo no kubasambanya ku gahato.

Iri hohoterwa ababyinnyi ba Olomide bavuga ko ryabaye ubwo uyu muhanzi yari ari mu rugendo rw’ibitaramo mu Bufaransa kuva mu 2002 kugeza mu 2006, icyo gihe ngo impapuro zabo z’urugendo na telefoni zabo byari byarafatiriwe.

Aba babyinnyi bategetswe gusambana na Olomide wabakubitaga mu buryo bukomeye iyo bagerageza kumwereka ko batabishaka. Yabasambanyaga bari muri urwo rugo, mu bwogero bw’iguriro ndetse hari n’igihe yabasambanyaga bajyanye kuri studio gutunganya indirimbo.

Igihe cyarageze ababyinnyi bane batoroka Koffi Olomide muri Kamena 2006, ariko batinya gusubira iwabo kubera ko nta byangombwa bari bafite. Olomide yavuye mu Bufaransa mu 2009 ubwo yari atangiye gushinjwa ibi byaha.

Si ubwa mbere Koffi Olomide ashinjwa ibyaha birimo ihohotera kuko no mu 2016 yafungiwe iwabo azira gukubita umwe mu babyinnyi be no mu 2012 akatirwa amezi atatu asubitse aryozwa gukubita umutunganyiriza indirimbo.

Mu 2012 kandi nabwo uyu muhanzi yakubitiye umufotozi w’Umunyarwanda mu Murwa Mukuru Lusaka wo muri Zambia.

Koffi Olomide asanzwe afite ibindi birego mu Bufaransa byo kunyereza imisoro ndetse yigeze guhabwa igihano cy’igifungo gisubitse cy’umwaka umwe azira icyo cyaha.

Koffi ushinjwa gufata ababyinnyi be ku ngufu yasabiwe gufungwa imyaka umunani
Imyitwarire y'uyu muhanzi ntabwo ikunze kuvugwaho rumwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .