Koffi Olomide yahishuye impamvu akunze kumvikana mu nkuru z’imyitwarire idahwitse

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Werurwe 2021 saa 02:52
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Antoine Christophe Agbepa Mumba [Koffi Olomide] ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, RDC, yavuze ko impamvu akunze guhora mu itangazamakuru avugwaho ibintu byinshi byiganjemo imyitwarire mibi ari uko amaze igihe kinini ari umuhanzi ukunzwe iwabo no hanze yaho bityo akaba agirirwa ishyari.

Yabivugiye mu kiganiro Life du week-end kuri Life TV yo muri Côte d’Ivoire, avuga ko asanzwe ari umukozi cyane bigatuma abahanzi bagenzi be n’abandi batandukanye bamugirira ishyari.

Ati “Abantu benshi bakunze kumparabika kubera ko maze imyaka 35 nkunzwe. Byarankundiye mu muziki. Nibwo buzima bwanjye. Murabizi Imana ubwo yaremaga umuntu yahaye buri umwe amahirwe ye rero aba ari ibyawe kuyabyaza umusaruro ukora cyane.”

Uyu muhanzi avuga ko akenshi aharabikwa nta kintu na kimwe yakoze kibi ahubwo ahorwa kuba yakoze akazi ke neza cyane.

Ati “Rimwe na rimwe abantu bantera urubwa nta kintu nakoze kubera ko nakoze akazi kanjye ndetse abantu banzi neza bazi ko nkunda gukora cyane. Iyaba nari mfite amahitamo ntabwo kwemera kuba umuhanzi ukomoka muri RDC kubera ko atari ibintu byoroshye kuba umuhanzi wo muri icyo gihugu kubera imitekerereze y’abantu ba hariya.”

Avuga ko abakobwa bane bamushinje kubafata ku ngufu, bamubeshyeye kuko atahohotera umugore kubera ko ari abantu yubaha kandi akunda cyane mu buzima bwe.

Ati “Ni gute wasaba abakobwa najyanye mu Bufaransa mu bitaramo kuvuga ko nabagiriye nabi? Ntabwo nashobora guhohotera umugore, ntabwo nigeze mbikora kubera ko nkunda abagore cyane ku buryo ibyo bintu ntabikora. Murabizi hari ababyinnyi 200 cyangwa 300 mu itsinda ryanjye, ariko bane akaba aribo bagaragaje imyitwarire yo kwibazwaho bakandega kubahohotera. Ni ikinyoma cyambaye ubusa. Abantu baranyanga kubera ko maze imyaka 35 nkunzwe.”

Mu myaka ishize Koffi Olomide yagiye agaragara mu itangazamakuru avugwaho imyitwarire mibi itandukanye.

Yajyanywe mu nkiko aregwa ibyaha byo gufata ku ngufu ababyinnyi be bane. Yashinjwaga ibyaha birimo ibyo kwinjiza aba babyinnyi be bane i Paris mu buryo butemewe, gufatira imishahara yabo no kubafata ku ngufu, ibyaha yakekwagaho ko yakoze hagati ya 2002 na 2006.

Iri hohoterwa ababyinnyi ba Koffi Olomide bavugaga ko ryabaye ubwo uyu muhanzi yari ari mu rugendo rw’ibitaramo mu Bufaransa, icyo gihe ngo impapuro zabo z’urugendo na telefone zabo byari byarafatiriwe.

Aba babyinnyi bemezaga ko bafatiwe ku ngufu mu nyubako Koffi yari yakodesheje ahitwa Asnieres-sur-Seine mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bwa Paris. Ngo igihe cyarageze abo babyinnyi bane batoroka Koffi Olomide muri Kamena 2006, ariko batinya gusubira iwabo kubera ko nta byangombwa bari bafite.

Olomide yavuye mu Bufaransa mu 2009 ubwo yari atangiye gushinjwa ibi byaha ndetse ni nabwo urubanza rwaherukaga.

Koffi Olomide mu 2016 nabwo yafungiwe iwabo azira gukubita umwe mu babyinnyi be no mu 2012 akatirwa amezi atatu asubitse aryozwa gukubita umutunganyiriza indirimbo.

Mu 2012 kandi nabwo uyu muhanzi byavuzwe ko yakubitiye umufotozi w’Umunyarwanda mu murwa mukuru Lusaka wo muri Zambia.

Mu 2019 Koffi Olomide, yagombaga gukorera ibitaramo i Cap na Johannesburg muri Afurika y’Epfo, icyo gihe byakuweho kubera igitutu leta y’iki gihugu yashyizweho n’abarwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’irindi iryo ari ryo ryose.

Mu 2018 Koffi Olomide yakomanyirijwe muri Zambia ku bw’ibyaha byiganjemo urugomo, guhohotera abagore no kugira imyitwarire idahwitse.

Uretse ibi Koffi akunze kugirana amakimbirane n’abahanzi bagenzi be muri Congo barimo Félix Wazekwa, Fally Ipupa bahoze bakorana, N’Yoka Longo n’abandi batandukanye.

Koffi Olomide yavuze ko impamvu akunze kumvikana mu nkuru mbi ari ishyari abantu bamufitiye

Zimwe mu ndirimbo za Koffi zakunzwe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .