Koffi Olomide agiye kugaruka i Kigali nyuma y’imyaka irindwi

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 4 Ugushyingo 2016 saa 02:48
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi w’icyamamare muri Congo, Antoine Christophe Agbepa Mumba [Koffi Olomide] agiye kuza i Kigali kuhakorera igitaramo gikomeye kizaba kuwa 3 Ukuboza 2016.

Koffi Olomide watangiye umuziki mu 1978 yakunzwe mu ndirimbo zakanyujijeho nka “Loi” yakoranye na Quartier Latin, “Danger de mort”, “Micko”, “Effrakata”, "Monde arabe" n’izindi zitabarika. Muri iyi minsi aharawe cyane muri iki gihe kubera indirimbo yise ‘selfie’ iri no mu zatumye acuruza cyane mu mwaka wa 2015 ndetse na 2016.

Uyu muririmbyi ukunda kwiyita Grand Mopao yasohoye amashusho kuri YouTube avuga ko yiteguye igitaramo azakorera mu Mujyi wa Kigali kuwa 3 Ukuboza 2016.

Yagize ati “Muraho Rwanda, muraho Kigali, uyu ni Koffi Olomide. Nejejwe no kubamenyesha ko ku itariki ya 3 Ukuboza 2016 nzaba ndi i Kigali kubera mwebwe. Ekotite […] ku itariki ya gatatu nzaba ndi mu Rwanda, ni Grand Mopao, ubakunda cyane. Ndagukunda Rwanda.”

Koffi agiye kuza mu Rwanda nyuma y’ibibazo amazemo iminsi byakuruwe n’imigeri yateye umukobwa umubyinira. Icyo gihe hari kuwa 22 Nyakanga 2016, abantu batunguwe no kubona Koffi Olomide asohotse mu kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport agahondagura umwe mu bagore bamubyinira.

Icyo gihe byamuviriyemo gufungirwa muri Kenya ndetse leta ifata umwanzuro wo kumuhambiriza asubira iwabo muri Congo naho akihagera ntiyaraye iwe kabiri leta ihita imusubiza muri Gereza amaramo iminsi ibiri.

Uyu muhanzi aherutse gusaba imbabazi abafana be muri Kenya avuga ko ibyamubayeho atari yabigambiriye ndetse ko ‘ubu yabaye umugabo utunganye’.

Koffi Olomide yatangiye kuririmba mu 1978. Asanzwe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami rya Business Economics yakuye ahitwa Bordeaux mu Bufaransa.

Uyu muhanzi wavukiye i Kisangani afite indi mpamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya kaminuza mu ishami ry’Imibare yakuye muri Kaminuza ya Paris.

Yaherukaga kuza gukorera igitaramo i Kigali mu mwaka wa 2009, icyo gihe yaririmbiye kuri Stade Amahoro, yari yatumiwe na sosiyete y’itumanaho yitwaga Rwandatel.

Igitaramo Koffi Olomide aheruka gukorera i Kigali

Effrakata, imwe mu ndirimbo ze zakunzwe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza