Knowless yahishuye impamvu atakigaragaza amasura y’abasore mu mashusho y’indirimbo ze

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 25 Nyakanga 2019 saa 03:57
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Butera Knowless yashyize hanze indirimbo nshya yise “Inshuro 1000” itagaragaramo indi sura y’umuntu.

Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Zouk, yasohotse kuri uyu wa 25 Nyakanga 2019, ikaba yarakorewe muri Kina Music nk’ibisanzwe, amashusho akorwa na Meddy Saleh nawe usanzwe amukorera indirimbo nyinshi.

Igaruka ku muntu uri mu rukundo byimbitse, uba wifuza guhora ubwirwa n’umukunzi we ko amukunda, ku buryo niyo yabivuga inshuro 1000 atarambirwa.

Butera Knowless yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyaje nk’ibindi byose, ariko by’umwihariko iyi ngingo yayihisemo amaze kubona uko abari mu rukundo baba bifuza kubwira amagambo aryoshye buri gihe.

Ati “Ni ibiba byaje nk’umuhanzi akandika ku rukundo kuko ari byo kenshi nkunda kwandikaho, nza gusanga abantu benshi bari mu rukundo baryohewe uhora wifuza ko byamera gutyo, ko ya magambo meza akubwirwa n’iyo za inshuro 1000.”

Urebye mu mashusho y’iyi ndirimbo nta sura y’umusore ugaragaramo, bimeze kimwe no mu yo aherutse gushyira hanze yitwa “Day to Day” nayo agaragaramo wenyine kuva itangiye kugera irangiye.

Kuri ibi bintu bitamenyerewe mu mashusho y’abahanzi b’abanyarwanda, Knowless yavuze ko ari igitekerezo cya Meddy Saleh wakoze aya mashusho nta yindi mpamvu ibyihishe inyuma.

Ati “Akenshi ni ibitekerezo by’uyoboye ifatwa ry’amashusho akavuga ati ‘dukore gutya na gutya’ kuko aba ari inzobere muri ibyo bintu umuha ibitekerezo byawe n’ubu ni uko byagenze.”

Hari amakuru avuga ko inzu yafatiwemo aya mashusho ari iya Butera Knowless n’umugabo Ishimwe Clement barimo kubaka mu Karere ka Bugesera ahazwi nko mu Karumuna, ariko yavuze ko atari byo.

Nyuma y’iyi ndirimbo arateganya gushyira hanze izindi zikiri muri studio harimo n’izo yakoranye n’abandi bahanzi.

Butera Knowless yashyize hanze indirimbo yise Inshuro 1000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza