Knepper wamamaye nka T-Bag muri Prison Break arashinjwa n’abagore bane kubahohotera

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 8 Ukuboza 2017 saa 06:26
Yasuwe :
0 0

Robert Knepper wamamaye mu gukina filime yashyizwe mu majwi n’abagore bane batanze ubuhamya bumushinja kubahohotera mu bihe bitandukanye.

Robert Knepper ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yubakiye izina muri "Prison Break" yakinnyemo yitwa Theodore "T-Bag" Bagwell imyitwarire ye idasanzwe igashitura benshi. Yanakinnye mu zindi nka Transporter 3 (2008), Hitman (2007) na Twin Peaks.

Uyu mukinnyi wa filime yashyizwe mu majwi n’abagore bane bagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru Hollywood Reporter bagatanga ubuhamya bw’uburyo yagiye abakorera ibikorwa bibambura ubumuntu no kubahohotera akabakoresha ibyo batumvikanye.

Uwa mbere witwa Robin Saex Garbose yavuze ko mu 1983, Knepper yamusunikiye ku rukuta akamuhobera ku ngufu ubwo yari ari gutoranya umukinnyi ubereye umwanya muri filime yateguraga gukora.

Yagize ati "Yabikoze ku ngufu, nari mbizi ko atari byo, ariko nta muntu wari usobanukiwe ibijyanye n’ihohoterwa, muri icyo gihe nta byabagaho."

Undi mugore wanze ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru yavuze ko yibuka neza ibyo yakorewe n’uyu mugabo mu 1989. Yatangaje ko bahuye by’akanya gato, mu minota itanu bari kumwe, ngo yamusunikiye ku gikuta atangira kumukorakora, ashora ukuboko mu myanya y’ibanga. Yongeyeho ati "Nabuze icyo nkora icyo gihe gusa byari ibintu bibabaje."

Emma Julia Jacobs wambika ibyamamare na we ari mu mubare w’abashinja Knepper wamamaye nka T-Bag. Uyu we avuga ko byabaye mu 2010 ubwo bari mu gikorwa cyo gufata amashusho ya filime "The Planet of the Apes: The Origins". Ngo yagerageje gufungura imashini y’ipantalo ye ntibyamukundira yongera kumusaba kumukora ku gitsina no kugikinisha nyuma amwikinishiriza imbere.

Julia yavuze ko yiteze kuzasabwa imbabazi na Knepper nubwo ngo ahakana ibyo ashinjwa kuko atari ku nshuro ya mbere abibwiwe ahubwo ari umubare w’abamushinja urushaho kwiyongera.

Undi ushyira mu majwi Knepper ko yamuhohoteye ni icyamamare mu gukina filime, Christy Oldham, mu 2013. Yamubwiye ati “Iyo nza kuba ntarashaka mba ngufatiye aha.”

Mu Ugushyingo umwaka ushize na bwo T-Bag yashinjwe n’umugore witwa Susan Bertram gushaka kumufata ku ngufu ubwo bari mu itunganywa ry’amashusho ya filime yitwa "Gass Food Lodging" mu 1991.

Mu butumwa aherutse kunyuza ku rubuga rwa Instagram avuga ku byaha ashinjwa byo guhohotera abagore, Knepper yagize ati "Mu byumweru bishize njye n’umugore wanjye twaganiriye ku bubabare abagore bagira n’ukwihangana. Ndatunguwe kandi mbabajwe no kuba nshinjwa guhohotera umugore. Ntabwo uwo ari umuntu ndi we."

Knepper arashyirwa mu majwi n’abagore bane kubahohotera nyuma y’aho abagore benshi mu ruganda rwa sinema yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuye imuzi uburyo bagiye bahohoterwa n’abagabo b’ibyamamare mu gutunganya no kuyobora filime barimo Harvey Weinstein wahise uhabwa akato n’urugaga rw’abo bakoranaga n’abandi batandukanye.

Abagore batandukanye b’ibyamamare muri sinema barimo Lupita Nyong’o, Lena Headey, Eva Green, Minka Kelly, Kate Beckinsale n’abandi benshi bashyize mu majwi uwo mugabo ko mu bihe bitandukanye mbere yo kwemera kubafasha kwinjira mu mwuga wa sinema yabanzaga kubasaba ko baryamana ubyanze ntibarebane neza.

Robert Knepper arashinjwa n'abagore bane kubahohotera
Uyu mugabo yamenyekanye cyane muri "Prison Break"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza