Kivumbi yahize abandi banyempano muri "Kigali Itatswe n’Ubusizi" (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 30 Nyakanga 2017 saa 12:32
Yasuwe :
1 0

Umusizi Kivumbi King yegukanye igihembo gihabwa uwahize abandi mu irushanwa rya "Kigali Itatswe n’Ubusizi" rimaze kumenyekana mu guhuriza hamwe abahanga mu kuvuga imivugo, riba nyuma ya buri mezi atatu.

Iki gikorwa cyatangiwemo ibihembo bibiri ku basizi bahize abandi mu kuvuga imivugo y’ubuhanga cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 29 Nyakanga 2017. Abitabiriye iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya munani, basusurukijwe n’umuhanzi Gabiro Guitar waririmbye mu buryo bwanyuze benshi.

Umusizi Kivumbi King yatsinze mu bakoresheje Icyongereza naho uwitwa Byukusenge Anisie ufite ubumuga bwo kutabona arusha abandi mu Kinyarwanda. Abatsinze bagenewe ibihembo birimo gukorerwa amashusho y’imivugo yabo n’ibindi bibafasha kurushaho kuzamura impano yabo.

Byukusenge wabaye uwa kabiri yahembewe umuvugo yise "Nacumuye Iki Nyiribiremwa" wazamuye amarangamutima y’abamukurikirana, akagaragaza akababaro k’abafite ikibazo nk’icye n’ibyo biyumvira bitandukanye.

Umusizi Kivumbi wabaye uwa mbere wishimiwe na benshi mu bitabiriye iki gikorwa yavuze umuvugo yise "Cya Cyana" uvuga ibitekerezo by’ingimbi yavumwe ku bw’imyitwarire. Uyu musore ukiri muto yagaragaje ubuhanga asiga akoresheje Icyongereza yungamo n’Ikinyarwanda mu buryo bwishimiwe cyane.

Nyuma y’itsinzi uyu musore yegukanye ahize abandi 12 bari bahatanye, yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri we, kandi ko iyo ntambwe ateye imuhaye icyizere ko azakomeza kwagura inganzo afite, anahishura icyo afata nk’iturufu yakoresheje mu gutuma abitabiriye bamukurira ingofero.

Yagize ati "Ndumva nishimye cyane, ntabwo ndabyizera, ntabwo nari nzi ko ari njye uri butsinde, ni byiza cyane. Abantu bose bateraniye aha ntabwo ari ko bumva Icyongereza, niyo mpamvu nagendaga mvangamo n’Ikinyarwanda, abenshi bagahita bankurikira. Ni byo byatumye mbasha kubona abankurikira benshi."

Yongeyeho ati "Nyuma y’iyi ntsinzi, igikurikira ni ugukora cyane, bambwiye ko hari irushanwa ndavunga nti ’reka ndushanwe, none natsinze’, iyi ni gihamya y’uko ngomba gukomeza, nzakomeza iyi mpano ntabwo nzarekera. Ikindi nsaba abantu ni ukujya bitabira iki gikorwa cy’ubusizi, kuko hari uburyohe wabibonye, abantu barabizi, kuba natsinze nabyo ubwabyo byantunguye kuko nabonye abantu benshi bafite impano, ni byiza cyane."

Umuyobozi wa Trans Poesis yatangije iri rushanwa rihuza abasizi mu Rwanda, Dr. Andrea Grieder, yashimiye abasizi bitabiriye iki gikorwa, abantu batandukanye baje kureba ubuhanga bwabo n’abashyizemo imbaraga kugira ngo kibeho, barimo n’Ikigo Ndangamuco cy’Abadage mu Rwanda, Goethe Institute.

Iri irushanwa ryaherukaga kwegukanwa n’umukobwa w’imyaka 17 witwa Ashimwe Ange-Theonestine ku itariki 29 Mata 2017, icyo gihe harushanwaga abasizi 13, bose bakiri urubyiruko. Abatsinda muri "Kigali Itatswe n’Ubusizi" bahabwa ibihembo bitandukanye biherekeza impano y’ishusho y’umusizi Nyirarumaga wabayeho mu Rwanda ku ngoma y’Umwami Ruganzu Ndoli ahagana mu mwaka wa 1510.

Umusizi Kivumbi King yegukanye igihembo gihabwa uwahize abandi mu irushanwa rya "Kigali Itatswe n’Ubusizi"
Umuyobozi wa Trans-Poesis itegura iri rushanwa, Dr. Andrea Grieder
Umuyobozi wa Goethe Institute, Katherina Hey, yakurikiranye imivugo y'abasizi bitabiriye irushanwa
"Kigali Itatswe n’Ubusizi" yitabiriwe n'abantu benshi
Umusizi Kivumbi King yegukanye igihembo gihabwa uwahize abandi mu irushanwa rya "Kigali Itatswe n’Ubusizi"
Uwabaye uwa mbere yemerewe gukorerwa amashusho y'umuvugo we
Byukusenge Anisie ahabwa igihembo n'Umuyobozi wa Transpoesis itegura 'Kigali Itatswe n'Ubusizi'
Ibyishimo kuri Kivumbi watsinze yabisangiye n'abo barushanwaga
Banyuzwe n'umuziki wacuranzwe na Gabiro Guitar
Ashimwe ugendera mu kagare, wegukanye irushanwa ry'ubushize, yakorewe umuvugo we mu mashusho
Abatsinze muri iri rushanwa bahawe n'imyenda yakorewe mu Rwanda
Abarushanwe muri 'Kigali Itatswe n'Ubusizi' bahawe ibitabo bazavomamo ubumenyi butandukanye
Abagize akanama gatanga amanota ku basizi bashimiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza