Kitoko na Gahongayire bagiye guhurira mu gitaramo muri Indiana

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 6 Nzeri 2016 saa 11:36
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Kitoko Bibarwa wiga mu Bwongereza na Aline Gahongayire uririmba indirimbo zihimbaza Imana, batumiwe mu gitaramo gikomeye kizabera muri Leta ya Indiana ho muri Amerika.

Iki gitaramo cyiswe ‘Peace Concert’ kizaba ku wa Gatandatu tariki ya 17 Nzeri 2016, kizabera ahitwa Pike Performing Arts Center mu Mujyi wa Indianapolis.

Igitaramo cya Kitoko na Gahongayire cyateguwe n’umuryango udaharanira inyungu Peace Center for Forgiveness and Reconciliation [PCFR] washinzwe na Kizito Kalima. Usanzwe utegura ibikorwa bigamije kwigisha ubwiyunge, amahoro no kubabarira.

Kitoko yabwiye IGIHE ko yashimishijwe bikomeye no kuba abagize uyu muryango baramutekerejeho ngo atange umusanzu we mu gukangurira abatuye Isi kuba imbuto z’amahoro.

Yagize ati “Ni abatuye muri Indiana bateguye icyo gitaramo, kizaba hagati mu kwezi kwa cyenda, bantumiye njye na Gahongayire na we ari muri Amerika. Ni ibintu byiza cyane kuko hariya nsanzwe mpafite abafana tudaherukanye.”

Yongeyeho ko abazitabira iki gitaramo azabaririmbira bwa mbere zimwe mu ndirimbo ze nshya afite kuri album ya kane amaze iminsi atunganya. Iyi yayise ‘Pole Pole’, igizwe n’indirimbo eshanu zirimo ‘Pole Pole’, ‘Amadayimoni’, ‘Biragoye’, ‘Ni nde’ na ‘Hatuwezi kurudi’.

Kitoko yavuze ko muri iyi minsi ahugiye mu kurangiza imishinga y’amashusho ya zimwe muri izi ndirimbo zigize album ye nshya no kwitegura kuzayishyira hanze. Ibi byose abifatanya n’amasomo yiga muri Kaminuza ya London South Bank University mu Bwongereza.

Kwinjira muri Pike Performing Arts Center muri Indianapolis ahazabera iki gitaramo ni ukwishyura amadolari ya Amerika 20.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza