Kitoko Bibarwa yageze i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 12 Nyakanga 2017 saa 11:05
Yasuwe :
0 0

Kitoko Bibarwa wakunzwe mu ndirimbo zifite umudiho wa Afrobeat, yageze mu Mujyi wa Kigali avuye mu Bwongereza aho amaze imyaka ine aba.

Kitoko yari amaze igihe kinini aba mu Bwongereza, yagiyeyo avuga ko ajyanwe n’amasomo aho yize ibirebana na Politiki muri Kaminuza. Yagiye mu Bwongereza kuwa 29 Werurwe 2013 ku mpamvu z’amasomo ya Kaminuza.

Kitoko yakiriwe n’abantu batandukanye barimo abo mu muryango we, inshuti zari zimukumbuye, na bamwe mu bafana bari baje kumureba. Yavuze ko nyuma y’imyaka ine amaze aba mu mahanga yishimiye kugera mu Rwanda yongeraho ko afite amatsiko yo kurutembera ku manywa.

Yagize ati "Ndumva nishimye cyane, ntabwo nzi icyo navuga, gusa ndanezerewe ku mutima. Nabonye ibintu byinshi byarahindutse, ndanezerewe cyane rwose. Ntabwo ndarenga metero ijana ariko ukuntu u Rwanda rwateye imbere ugereranyije n’igihe cyarenze, bakomereze aho, kuko ibyiza ni ukurushaho."

Kitoko wari watangaje ko aje mu bikorwa bijyanye n’amatora ateganyijwe y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe mu minsi mike mu Rwanda, yabajijwe igihe azahamara n’umukandida aje gutera ingabo mu bitugu, asubiza agira ati "Nje muri gahunda y’igihe gito, mu Rwanda nzahamara igihe kitari kinini. Umukandida wanjye ni umwe rukumbi, ntawundi, ni Perezida wacu Paul Kagame."

Masamba uri mu baje kwakira Kitoko ku kibuga cy’indege, yabwiye IGIHE ati "Ndishimye cyane ko Kitoko aje muri gahunda nziza, twarabiganiriye kenshi n’igihe nari ndi mu Bwongereza, iyo nagiyeyo ni we dukorana ibitaramo tuba turi kumwe, akantembereza u Bwongereza bwose."

Kitoko yunzemo ati "Masamba ni we muntu wansuye kenshi mu Banyarwanda uzi aho nigira, yansuye ku ishuri."

Kitoko na Massamba wamwakiriye bagiye bahurira mu bitaramo i Burayi, igiheruka n’icyabaye ku itariki 26 Gicurasi 2017, muri Salle Communale des Délices yo mu Mujyi wa Genève aho bakusanyije amafaranga yo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye.

Masamba ari mu bakiriye Kitoko akigera i Kigali
Kitoko yakiranywe ubwuzu n'abo mu muryango we
Umusaza Engineer Kibuza yaje kwakira Kitoko i Kanombe
Kitoko Bibarwa yishimiye kongera kugera i Kigali nyuma y'imyaka ine atahagera
Kitoko yaganiriye na IGIHE akigera i Kanombe
Bishimiye kongera kubona uyu muhanzi nyuma y'imyaka ine aba hanze y'u Rwanda
Masamba afata selfie y'urwibutso na Kitoko
Akanyamuneza kari kose kuri Kitoko wageze mu Rwanda
Kitoko ageze mu Rwanda yahise ajya gusangira na bamwe mu nshuti ze
Kitoko yasangiye ifunguro rya nimugoroba n'inshuti ze

Amafoto: Dusabimana Aimable


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza